skol
fortebet

APR FC yegukanye igikombe cyahuzaga ingabo muri EAC itarakina umukino wa nyuma

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’ u Rwanda,RDF,yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, nyuma y’uko TPDF ihagarariye Tanzania yasinzwe na UPDF ihagarariye Uganda ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Iyi TPDF yari ihagarariye Tanzania muri aya marushanwa ya EAC Military Gamesyari itegereje ko APR FC yatsindwa na Ulinzi ihagarariye igisirikare cya Kenya,KDF,kugira ngo itware igikombe ariko yirangayeho aya mahirwe iyatera inyoni.

APR FC yatsinze imikino yose yakinnye irimo uwa Uganda, u Burundi na Tanzania, yatwaye igikombe idakinnye umukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu APR FC ya RDF izakina na KDF umukino wa nyuma ari nabwo hazasozwa aya marushanwa.

Uko amakipe ya gisirikare akurikiranye mu mupira w’amaguru n’amanota yasaruye:

RDF (Rwanda) 9
TPDF (Tanzania) 6
KDF (Kenya) 4
UPDF Uganda 4
FNDB (Burundi) 3

Ibitekerezo

  • Nimumbwire, APR FC nibura iratsinda yagaragaje imikino mwiza? ndifuza ko yategura neza umupira Wo hasi igatsinda igitego yagiteguye. Murakoze

    ubundi ibi nibyo APR fc yakagombye kujya itwara kuko haza za batallons zo mubindi bihugu, aho kuza kuvangira championa yo mu Rda y’abasivile.

    Nigume munarushanwa yaza batallons ireke guteza akavuyo muri championa nkuru y’igihugu, bituma abacivile bakinana ubwoba umupira ugasubirinyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa