skol
fortebet

APR FC yihesheje icyubahiro imbere ya Bugesera ibona amanota 3 ya mbere muri shampiyona

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yasanze Bugesera FC iwayo iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wa shampiyona warangiye umutoza Bisengimana Justin agaragaza ko atishimiye imisifurire yahawe.

Sponsored Ad

APR FC yanganyije igitego 1-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona yakinnyemo na AS Kigali,yisubije intebe y’icyubahiro ya shampiyona by’agateganyo nyuma yo gutsinda Bugesera FC y’abakinnyi 10 igitego 1-0 cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya kuko ku munota wa 6’ gusa, Peter Otema yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umugeri umunyezamu wa APR FC,Rwabugiri Omar,wari umutanze umupira.

Iyi karita yakomye mu nkokora ikipe ya Bugesera FC bituma APR FC iyotse igitutu ariko ba rutahizamu barimo Mugunga Yves na Usengimana Danny ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 33 nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku mupira mwiza yahawe na Bukuru Christophe ukomeje kwitwara neza mu ikipe ye nshya APR FC.

Ikipe ya Bugesera yakinnye iminota irenga 84 ari abakinnyi 10,yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura iza kubona amahirwe mu minota ya nyuma ubwo umunyezamu Rwabugiri yategaga rutahizamu Shaban Hussein uzwi nka Tshabalala benshi bakeka ko ari penaliti ariko umusifuzi atanga coup Franc.

Umutoza wa Bugesera FC,Bisengimana Justin yagaragaje ko atishimiye imisifurire ubwo umusifuzi yangaga guha ikarita itukura myugariro Ombolenga Fitina ikarita itukura nyuma yo gukubita umukinnyi we.

APR FC ihise iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 4 mbere y’uko andi makipe akina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa