Kigali

APR FC yihimuye kuri Mukura Victory Sports iyitwara igikombe cya Super Cup

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 2006

Ikipe ya APR FC yihereranye Mukura VS mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi,Super Cup,iyitsinda ibitego 2-0,imbere y’imbaga y’abafana mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda.

Mu mukino w’igikombe cya Super Cup, wahuje APR FC yatwaye shampiyona y’ubushize na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro,urangiye APR FC icyegukanye itsinze ibitego 2-0 mu mukino yaruhije bikomeye Mukura VS.

Ibi bitego byose byinjiye mu gice cya kabiri aho ku munota wa 46 Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze amaze kureba uko umunyezamu Rwabugiri Omar ahagaze.

Ku munota wa 53, APR FC yashyizemo igitego cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa,Mukura VS icika intege cyane ndetse ikomeza kurushwa bikomeye na APR FC.

APR FC yihimuye kuri Mukura VS yayisezereye mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro,itayitsinze kuko mu mikino yombi banganyije igitego 1-1,ariko igitego Mukura VS yaboneye I Kigali nicyo cyayigejeje ku mukino wa nyuma yatsinzemo Rayon Sports kuri penaliti.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Vidic wahoze ari kapiteni wa Manchester United yatangaje rutahizamu...

Myugariro Nemanja Vidic wabaye kapiteni wa Manchester United ubwo yatozwaga...
22 October 2018 Yasuwe: 399 0

Perezida wa FC Barcelona yavuze byinshi ku byerekeye kugarura Neymar...

Umuyobozi wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu yavuze ko nta gahunda bafite...
22 October 2018 Yasuwe: 328 0

Bimenyimana Bonfils Caleb yihaye intego ikomeye muri uyu mwaka...

Rutahizamu wa Rayon Sports uhagaze neza cyane,Bimenyimana Bonfils Caleb...
22 October 2018 Yasuwe: 989 0

Umwarimu yaciye umutwe umukunzi we wanze ko bashyingiranwa

Umwarimu witwa Shyngys Bekenov w’imyaka 26 ukomoka muri Kazakhstan,yakoze...
22 October 2018 Yasuwe: 584 0

Abatoza babiri bazavamo usimbura Julen Lopetegui muri Real Madrid bamaze...

Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui...
22 October 2018 Yasuwe: 1504 0

Robertinho yagaragaje imbogamizi ikomeye afite nyuma yo gutsinda Etincelles...

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko...
21 October 2018 Yasuwe: 4628 0