APR FC yihimuye kuri Sunrise ikomeza guharura inzira iyerekeza ku gikombe
Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019
Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda ibitego 2-0,biyihesha amahirwe yo gukomeza kwanikira bakeba bayo bahanganiye igikombe.
APR FC yatsindiwe I Nyagatare ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa shampiyona,yihimuye kuri iyi kipe ihorana ibibazo by’amikoro iyitsindira ibitego 2-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Werurwe 2019.
Muri uyu mukino Hakizimana Muhadjiri yahushijemo penaliti,APR FC yarangije igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0 FC cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio utaherukaga kubona izamu ku munota wa 31, hanyuma mu gice cya kabiri ishyiramo icya kabiri cya Byiringiro Lague ku munota wa 70.
APR FC yahise irusha amanota 7 ikipe ya Rayon Sports iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona,igomba kwisobanura na AS Kigali kuri iki Cyumweru.
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 54,Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 3 n’amanota 44.
Ibitekerezo
NISHIMIYE ITSINZI IKIPE YANGE APRFC ICYUYE NIKOMEREZE AHOTURINYUMAYAYO.
APR FC TUYIRINYUMA
Uganda 2rabukurikira 5/5.