Kigali

APR FC yisubije icyubahiro imbere ya Kiyovu Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 May 2018 Yasuwe: 2454

Ikipe ya APR FC yaruhije bikomeye ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali,iyinyagira ibitego 3-0.

APR FC yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya shampiyona igitego 1-0, yongeye kwigarurira icyubahiro iyinyagira ibitego 3-0 byatsinzwe na Nsabimana Aimable,Bigirimana Issa na Hakizimana Muhadjiri.

Kiyovu Sports yaje muri uyu mukino idafite kapiteni wayo Kakule Mugheni Fabrice,yahuye n’uruva gusenya hakiri kare kuko ku munota wa 16 w’umukino yatsinzwe igitego cya mbere,cyatsinzwe na Nsabimana Aimable.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira Kiyovu Sports yari ku rwego rwo hasi ndetse ihusha uburyo bwinshi,byatumye irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,APR FC yaje yariye karungu ndetse ishaka guha isomo rya ruhago Kiyovu Sports ndetse iza kubigeraho ubwo Bigirimana Issa yinjizaga igitego cya kabiri ndetse Hakizimana Muhadjiri ashyiramo agashinguracumu.

Ubwo kiyovu Sports yatsindaga APR FC mu mikino ibanza ya shampiyona,yahagaritse agahigo APR FC yari iyifiteho ko kumara imyaka 10 yikurikiranya itabasha kuyitsinda.

Byari ibirori ku bafana ba APR FC, bari bamaze iminsi mu gahinda ko gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino waherukaga kubahuza ku Cyumweru.

APR FC iriye isataburenge AS Kigali iri ku mwanya wa mbere kuko igize amanota 37,mu gihe iyi AS Kigali ifite 38,Rayon Sports ya 3 ifite amanota 35.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi abemerera akayabo kugira ngo...

Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi, basigaje...
22 March 2019 Yasuwe: 3762 0

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri...

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure...
22 March 2019 Yasuwe: 3328 0

Ikipe ya Vita Club yo muri RD.Congo yashinje Simba SC kuyirogera muri...

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo...
22 March 2019 Yasuwe: 2173 0

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira...

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite...
22 March 2019 Yasuwe: 6814 1

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton...
22 March 2019 Yasuwe: 1529 0

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu butaliyani yaciwe...
21 March 2019 Yasuwe: 4347 0