skol
fortebet

APR FC yatengushywe bikomeye n’ubusatirizi bwayo imbere ya Club Africain,Mukura VS yitwara neza muri Africa y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

APR FC yananiwe kubona igitego imbere ya Club Africain mu mukino ubanza wo mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League mu gihe Mukura VS yo yabyitwayemo neza muri Africa y’Epfo inganya na Free States Stars 0-0 muri CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

APR FC yatengushywe n’ubusatirizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi mu mukino yanganyijemo na Club Africain 0-0 i Kigali, nyuma yo kubura Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune mu itako na Byiringiro Lague urwaje nyina.

Umutoza Jimmy Mulisa yahisemo kubanza Muhadjiri Hakizimana nka rutahizamu rukumbi muri uyu mukino,utigeze amufasha kubona impamba yazamufasha kwerekeza muri Tunisia yemye nubwo yafashwaga na Iranzi na Nshuti Savio.

Iminota 90 yose yarangiye nta kipe ishoboye kubona izimu ry’iyindi kuko banganyije 0-0 ndetse nta mahirwe menshi yabonetse muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikintu cyagaragariye buri wese mu barebye uyu mukino ni uko ikipe ya APR FC ikeneye ubusatirizi burenze ubwo ifite kuko bigoye kugira ngo Hakizimana Muhadjiri,Bigirimana Issa n’abandi baca ku mpande bazabashe kumenera mu bwugarizi bwa Club Africain mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 05 Ukuboza 2018 kuri stade ya Rades.

Jimmy Mulisa yabwiye abanyamakuru ko yizeye kuzatsindira Club Africain muri Tunisia,gusa benshi ntibemeranyije nawe kuko ubusatirizi bwe nta cyizere butanga dore ko n’amahirwe yabonetse yabonwaga n’abakinnyi baca ku mpande n’abugarira.

Ku rundi ruhande Mukura VS yabashije kwihagararaho inganya 0-0 na Free States Stars mu mujyi wa Johannesburg ku kibuga cya Bidvists wits.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ (c), Iranzi Jean Claude, Butera Andrew, Dominique Savio Nshuti, Fiston Nkinzingabo na Muhadjiri Hakizimana.

Club Africain: Saifedine Charfi, Bilel Efa (c), Bilel Khefifi, Ibrahim Mouchili, Yassine Chamakhi, Ayoub Ben Mcharek, Ali Abdi, Mokhtar Belkhithel, Derrick Sasraku, Ghazi Ayadi na Fakherddine Jaziri

Abakinnyi 11 Mukura VS yabanje mu kibuga imbere ya Free States Stars:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa