skol
fortebet

APR FC yongeye kwitwara nabi mu mikino ya CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Simba SC mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania .

Sponsored Ad

APR FC yasabwaga gutsinda Simba SC kugira ngo igarurire icyizere abafana bayo ndetse icecekeshe abanzi bayo bakunze kuyita ko ari ikipe nziza mu Rwanda gusa,yatsinzwe igitego ku munota wa mnyuma nyamara yari yitwaye neza ikabanza gufungura amazamu.

Umukinnyi Nkinzingabo Fiston yafunguriye APR FC amazamu ku munota wa 66 benshi bavuga ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda igiye kwisubiraho gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 72 uwitwa Salamba yishyuriye Simba SC amakipe yombi asigara arwanira kubona igitego cya kabiri.

Ku munota wa 3 w’inyongera nyuma y’aho iminota 90 yari yarangiye amakipe anganya 1-1,Nsabimana yakuruye mu rubuga rw’amahina rutahizmu Kagere Meddie wakinnye umukino wa mbere kuva yagera muri Simba SC avuye muri Gor Mahia,ahabwa penaliti yateye neza.

APR FC isigaranye amahirwe make yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho gusa irasabwa gutsinda ikipe ya Dakadaha mu mukino wa nyuma wo mu itsinda ikareba ko yaba ikipe yitwaye neza ku mwanya wa 3.

Simba SC niyo iyoboye itsinda C n’amanota 6 izigamye ibitego 5, Singida n’amanota 6, izigamye ibitego 2 iri ku mwanya wa 2. APR FC na Dakadaha yo muri Somalia nta nota zirabasha kubona muri iri tsinda, zikazahura ku munsi wa nyuma aho APR FC izaba isabwa gutsinda byanze bikunze, igategereza kureba ibizava mu y’andi matsinda, ikamenya niba ikomeza muri 1/4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa