Kigali

Areruya Joseph ategerejwe muri Cameroon mu marushanwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 January 2018 Yasuwe: 699

Kizigenza mu mukino wo gusiganwa kumagare muri Afurika Areruya Joseph agiye kwitabira irushanwa rya Coupe des Nations rihuza amakipe afite abakinnyi batarengeje imyaka 23 aho abitwaye neza bahita bakatisha itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyi myaka.

Uyu musore uvuka I Kayonza, yitwaye neza muri La Tropicale Amissa Bongo mu Cyumweru gishize ubwo yegukanaga umwenda w’umuhondo atsinze ibihangange nka Adrien Petit byakinnye Tour de France mu ikipe ya Direct Energie.

Mugisha na Areruya bagiye kongera gufatanya muri Team Rwanda

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, rizabera muri Cameroon guhera tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barangajwe imbere na Areruya Joseph, Mugisha Samuel,Munyaneza Didier, Hakiruwizeye Samuel,Ruberwa Jean Damascene na Ukiniwabo Jean Paul.

Iyi Coupe des Nations, izitabirwa n’amakipe y’ibihugu nka Afurika y’epfo, Burkina Faso, Algeria, Cameroon, Cote d’Ivoire, Misiri, Eritrea, Ethiopie, Mali, Marooc, Ibirwa bya Maurice, Congo Kinshasa, Tuniziya na Vietnam.

Mugisha yarangije 2017 ari mu bihe byiza

Kwitwara neza muri iri rushanwa,bifasha igihugu guhagarararirwa n’abakinnyi benshi muri shampiyona y’isi aho ikipe ifite abakinnyi benshi iba ifite amahirwe yo kwitwara neza.

Hakiruwizeye Samuel uzwi nka Cyihebe yagarutse

Team Rwanda iheruka gutanga isomo ry’igare muri Gabon

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yanyagiye Gicumbi mu gihe APR FC yakomeje intambwe iyerekeza...

Ikipe ya APR FC yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Miroplast ibitego...
18 June 2018 Yasuwe: 914 0

Lukaku yavuze ubukene bukabije bwari iwabo bwatumye nyina avanga amata...

Rutahizamu Romelu Lukaku w’ikipe ya Manchester United n’Ububiligi yavuze ko...
18 June 2018 Yasuwe: 2679 0

Tchabalala yamaze kumvikana n’ikipe ya Baroka FC yo muri Afurika...

Rutahizamu wari umaze iminsi aha ibyishimo abafana ba Rayon Sports Shabani...
18 June 2018 Yasuwe: 967 0

Cristiano Ronaldo afashwe neza cyane n’abakobwa bo mu Burusiya mu gikombe...

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazwiho kuba barigaruriye imitima...
18 June 2018 Yasuwe: 4676 0

Muhadjiri yatangaje ikintu azakumbura kuri Djihad ugiye kwerekeza mu...

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko azakumbura mugenzi we Bizimana...
18 June 2018 Yasuwe: 1409 0

Umutoza ugomba gusimbura Ivan Minnaert yamaze kumenyekana

Umunya Brazil witwa Roberto Luiz Bianchi Pelliser niwe uhabwa amahirwe yo...
18 June 2018 Yasuwe: 2999 0