skol
fortebet

Areruya Joseph yakoreye impanuka mu irushanwa ryo muri Hongiriya

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Areruya Joseph yakoze impanuka mu irushanwa riri kubera muri Hongiriya aho bari bri mu gace ka gatatu kavaga ahitwa Paks kerekeza Cegled urugendo rw’ibirometero 178.
Mu kiganiro Umuryango wagiranye ni uyu musore mbere yo gukina agace ka nyuma muri iki gitondo taliki ya 02 Nyakanga yadutangarije ko iyi mpanuka yatewe n’umuyaga mwinshi uri muri iki gihugu aho kubera ubwinshi bwawo watumye agwa hasi akomereka ku itako.
Yagize ati “ Nakoze impanuka turi mu gace ka gatatu nkomereka ku (...)

Sponsored Ad

Umusore Areruya Joseph yakoze impanuka mu irushanwa riri kubera muri Hongiriya aho bari bri mu gace ka gatatu kavaga ahitwa Paks kerekeza Cegled urugendo rw’ibirometero 178.

Mu kiganiro Umuryango wagiranye ni uyu musore mbere yo gukina agace ka nyuma muri iki gitondo taliki ya 02 Nyakanga yadutangarije ko iyi mpanuka yatewe n’umuyaga mwinshi uri muri iki gihugu aho kubera ubwinshi bwawo watumye agwa hasi akomereka ku itako.

Yagize ati “ Nakoze impanuka turi mu gace ka gatatu nkomereka ku itako gusa nakomeje gukina ndangiza ako gace none uyu munsi turarangiza irushanwa.”

Uyu musore uri ku mwanya wa 47 ku rutonde rusange muri iri rushanwa yatubwiye ko iyi mpanuka yamwiciye intego yari yamujyanye yo kurangiza mu myanya myiza ku rutonde rusange.

Yagize ati “Yego yarambangamiye kuberako nari ndi mu myanya20 ya mbere none navuyemo.Gusa irushanwa rirakomeye “.

Iri rushanwa riri ku rwego rumwe na Tour du Rwanda ririmo abandi basore bazwi muri Tour du Rwanda Rwanda nka Teshome Meron ,Eyob Metkel na Amanuel Gebreigzabhier abanya Eritrea nabo bakinira ikipe ya Dimension Data.

Kugeza ubu mbere yo gukina agace ka nyuma uyu munsi taliki ya 02 Nyakanga umusore Daniel Alexander Jaramillo umunya Colombia ukinira ikipe ya United healthcare pro cycling team niwe uyoboye urutonde rusange aho mu duce 4 amaze gukoresha amasaha 11 iminota 19 n’amasegonda 7 aho arusha Areruya Joseph iminota 4 n’amasegonda 55.

Ibitekerezo

  • Mukomerezaho Tubar’inyuma!!!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa