skol
fortebet

Areruya Joseph yamaze amatsiko abantu bavuga ko afite igitsina kinini

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Areruya Joseph yavuze ko iriya myenda bambara iyo batwaye amagare iba ikozwe mu buryo ibegera cyane kandi ngo iba irimo ama‘eponge’ arinda imyanya ndangagitsina yabo arinayo akunze kubyimba abatu bakagirango n’ibitsina byabo.

Sponsored Ad

Umukinnyi w’amagare uzwi ku izina rya Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa uri ku mwanya wa mbere muri Afurika muri uyu mukino, yasobanuye byinshi biteye amatsiko ku buzima bwe bwite birimo n’imiterere y’iyi myambaro bambara iyo bari mu kazi.

Yasobanuye ibi nyuma yuko bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gutangarira imyanya ndangagitsina yabo iyo bahagaze aho iba yiyerekana uko yakabaye nkuko byavuzwe kuri Areruya Joseph na Tuyishimire Jacqueline begukana shampiyona y’u Rwanda tariki 23 Kamena 2018.

Yagize ati “Imyenda yacu iba ikoze nk’isarubeti. Ariko hagati y’amaguru harimo ikintu kimeze nka ‘eponge’ kidufasha kwicara ku igare umwanya muremure. Ibaze hari ubwo twicara ku igare amasaha umunani. Wakwicara ku igare amasaha umunani unyonga wambaye akenda k’imbere gusa se?”

Ati“Icyo kintu kimeze nka ‘caucho’ nicyo kibasha kudufasha. Hari igihe umuntu akubona cyabyimbye agakeka ko ari igitsina kinini ariko sibyo iyo iba ari imitekerereze ye.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye ko imenya bambara itandukanye n’iyindi myenda yose yambarwa muyindi mikino kuko iyabo yo ifite umwihariko.

Areruya uri mu Rwanda mu kiruhuko yasoje avuga ko umwaka utaha w’imikino azawutangira tariki 21 Mutarama 2019, aho azaba ahatanira kwisubiza La Tropicale Amissa Bongo yegukanye uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa