skol
fortebet

Areruya Joseph yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika mu gusiganwa ku magare

Yanditswe: Friday 21, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Areruya Joseph yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere muri Africa mu gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2018,yigaranzura ibihangange birimo Daryl Impey ukomoka muri Africa y’Epfo ukinira ikipe ya Mitchelton Scott yo muri Australia na Ghebreigzabhier Amanuel umunya Eritrea ukinira Dimension Data nkuru.

Sponsored Ad

Areruya ukinira Delko Marseille Province yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l’Espoir yatumye u Rwanda ruhagararirwa muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 anasoreza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Afurika yabereye mu Rwanda.

Itsinda ry’abategura isiganwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riyobowe na Bernard Hinault,niryo ryatoreye Areruya Joseph kuba umukinnyi w’umwaka muri Africa muri 2018 ahigitse Daryl impey wegukanye agace muri Criterium du Dauphine uyu mwaka na Ghebreigzabhier Amanuel .

Mu bakinnyi 15 bari bahatanye na Areruya harimo abandi banyarwanda babiri,Mugisha Samuel na Bonaventure Uwizeyimana nabo bagize ibihe byiza cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2018.

Umwaka ushize iki gihembo cyari cyegukanywe na Louis Meintjes ukomoka muri Afurika y’epfo, Areruya Joseph wari watwaye Tour du Rwanda 2017 aza ku mwanya wa kabiri.

Areruya niwe uzaba uyoboye ikipe y’Igihugu y’Amagare izahatanira kwisubiza irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizaba muri Mutarama 2019 ari kumwe na Samuel Mugisha, Bonaventure Uwizeyimana,Didier Munyaneza,Nkurunziza Yves na Jean Claude Uwizeye.




Areruya yigaranzuye ibyamamare muri Africa aba umukinnyi w’umwaka wa 2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa