skol
fortebet

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka kabiri ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

• Areruya Joseph yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda
• Areruya Joseph yahise atwara umwenda w’umuhondo awambura Nsengimana
• Areruya yashyizemo igihe gihagije cyamufasha kwegukana Tour du Rwanda

Sponsored Ad

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga mu mujyi wa Kigali kerekeza I Huye ku ntera ya kilometero 120 n’ametero 300 kegukanywe na Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo.

Isiganwa rigitangira abakinnyi babiri b’u Rwanda Rugamba Janvier,Nizeyimana Alexis na Hakiruwizeye Samuel bahise bacomoka mu gikundi bagenda bayobora isiganwa igihe kirekire.

Hakiruwizeye Samuel yaje usigara wenyine ndetse agenda yongera igihe yasigaga igikundi kinini cyarimo na Nsengimana Jean Bosco wari ufite umwenda w’umuhondo aho yaje gushyiramo iminota irenga 2 byamufashije kwegukana amanota menshi y’umukinnyi uzi kuzamuka

Uko irushanwa ryagendaga rikomeza, niko amakipe atandukanye yagiye akomeza gusatira aho abasore 2 b’ikipe ya Lowestrates.ca yo muri Canada Cameron Mcphaden na Edward Greene bafashe umwanzuro wo kugenda ndetse bagabanya cyane igihe basigwaga na Hakiruwizeye Samuel.

Mu birometero bya nyuma Areruya Joseph ukinira Dimension Data yaje gusatira bikomeye ahita asiga Hakiruwizeye ndetse akomeza kongera igihe yasigaga igikundi byatumye agera I Huye ari imbere kuko yahageze ari wenyine ndetse ashyiramo intera y’umunota 1 n’amasegonda 35.

Areruya yegukanye aka gace kabiri yikurikiranya

Mu birometero 10 bya nyuma,Areruya yaje kwigaranzura igikundi gito yari arimo maze ashimangira ko uyu mwaka afite ingufu zihagije zo kwegukana Tour du Rwanda.

Hakiruwizeye Samuel yayoboye isiganwa ibirometero 91

Areruya Joseph yegukanye aka gace k’i Huye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’aho umwaka ushize nabwo yakegukanye aho yakurikiwe n’abanya Eritrea 2.

Areruya ubwo yatangiraga gusatira

Abakinnyi 5 ba mbere:

1. Areruya Joseph: 03:12’:12”
2. Main Kent: 03:13:45”
3. Eyob Metkel: 03:13:48”
4. Debretsion Aron: 03:13:48”
5. Kangangi Suleiman: 03:13:48”

Nsengimana ntiyahiriwe n’umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda

Ku rutonde rusange Areruya yahise afata umwenda w’umuhondo asiga Nsengimana Jean Bosco umunota 1 n’amasegonda 25 mu gihe ku mwanya wa 3 hari Valens Ndayisenga usigwa na Areruya Joseph umunota 1 n’amasegonda 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa