skol
fortebet

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017 Ndayisenga Valens yegukana agace ka nyuma

Yanditswe: Sunday 19, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bidasubirwaho Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017
• Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2017
• Ndayisenga Valens yanze kuva mu irushanwa adatsinze afasha Tirol Cycling kuba mu makipe yatsinze muri Tour du Rwanda
• Areruya Joseph aruhije amasegonda 35 mugenzi we Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data
• Areruya abaye umunyarwanda wa 3 utwaye Tour du Rwanda
• Abanyarwanda nibo bamaze gutwara Tour du Rwanda 4 ziheruka

Sponsored Ad

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017 yabaga ku nshuro ya 9 nyuma y’aho igizwe mpuzamahanga 2009,nyuma yo kwitwara neza mu gace ka nyuma kegukanwe na Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Tirol Cycling.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kari kagizwe no kuzenguruka inshuro 10 umujyi wa Kigali aho bazengurukaga kuva Stade Amahoro-Mic-Kimironko-Kibagabaga-Kabuga ka Nyarutarama-MTN Center-RDB-KVSC-Airtel-Amahoro ku ntera y’ibirometero 120km.

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga 2009, nta mukinnyi wigeze atakaza umwenda w’umuhondo ku munsi wa nyuma,aho nyuma yo kwitwara neza ku munsi w’ejo abanyarwanda bararanye icyizere ko Areruya Joseph ari bwegukane irushanwa ry’uyu mwaka none birangiye abigezeho aho ku rutonde rusange Areruya Joseph arushije amasegonda 35 mugenzi we Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data wamufashije kwisubizauyu mwenda w’umuhondo nyuma yo kuwutakaza ku gace ka 2.

Aka gace ka nyuma katangiye abasore nka Greene Edward , Debretsion Aron, Mebrahtom Natnael, Avila Vanegas Edwin Alcibiades, Mansouri Abderrahmane na Hakiruwizeye Samuel waje gusigara inyuma.

Aba basore baje gusiga igikundi cyarimo umwenda w’umuhondo iminota 2 n’amasegonda 46 gusa iki gikundi cyagiye kigabanya igihe uko isiganwa ryagendaga rijya imbere ndetse birangira babafashe ku muzenguruko wa nyuma.

Ubwo isiganwa ryari riri kugenda rigana ku musozo abasore 3 barimo Mebrahtom Natnael na Debretsion Aaron bo muri Eritrea ndetse n’umunya Algeria Mansouri Abderrahmane nibo basigaye bahatanye ndetse bagenda bakomeza kurinda intera bari basizemo.

Ku muzenguruko wa nyuma,abifashijwemo n’abasore ba Dimension Data uko ari 4, umusore Areruya Joseph yaje gufata ba basore 3 bari imbere ndetse we n’abandi bakinnyi barimo Ndayisenga Valens bahatanye cyane gusa uyu Ndayisenga Valens abaca mu rihumye atwara aka gace ka nyuma.

Uko bakurikiranye ku gace ka nyuma


Uko barangije bakurikirana ku rutonde rusange


Umunya Eritrea Mebrahtom Natnael ni we wahembwe nk’uwahize abandi mu kuzamuka igihembo cyaherukaga gutwarwa na Mugisha Samuel umwaka ushize.Ikipe yabaye iya mbere ni Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa