skol
fortebet

Areruya Joseph yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23, Debesay yigaragaza mu bakuru

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Afurika mu gusiganwa ku magare,kabuhariwe Areruya joseph abashije gutwara umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 mu gihe Debesay Mekseb yegukanye umudali wa zahabu mu bakuru ndetse mushiki we Mosana Debesay yigaranzura abagore bari bahanganye. Debesay yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa umuntu ku giti cye
Nyuma y’aho u Rwanda rwegukanye imidali 4 irimo uwa zahabu umwe ku munsi w’ejo ubwo basiganwaga mu makipe harebwa uwakoresheje igihe gito (...)

Sponsored Ad

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Afurika mu gusiganwa ku magare,kabuhariwe Areruya joseph abashije gutwara umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 mu gihe Debesay Mekseb yegukanye umudali wa zahabu mu bakuru ndetse mushiki we Mosana Debesay yigaranzura abagore bari bahanganye.

Debesay yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa umuntu ku giti cye

Nyuma y’aho u Rwanda rwegukanye imidali 4 irimo uwa zahabu umwe ku munsi w’ejo ubwo basiganwaga mu makipe harebwa uwakoresheje igihe gito (TTT),kuri uyu munsi wa kabiri hari hatahiwe gusiganwa umuntu ku giti cye aho abanyarwanda mu byiciro by’ingimbi n’abangavu ndetse no mu bagore babuze imidali gusa Areruya Joseph na Jean Bosco Nsengimana babashije gufasha u Rwanda ku munota wa nyuma aho mu gusiganwa mu bakuru Nsengimana yabaye uwa 2 Areruya aba uwa 3 ndetse bimufasha kwegukana umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23.

Nsengimana yegukanye umudali wa silver

Mu ngimbi u Rwanda rwabonye umudari wa ‘Silver’ wegukanywe na NkurunzizaYves wabaye uwa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea ghirmay Biniyam wabaye uwa mbere, mu gihe uwa gatatu yabaye Natan Medhanie wo muri Eritrea.

Ikipe ya Eritrea ikomeje kwigaragaza kuko uyu munsi yegukanye imidali ya zahabu mu byiciro hafi ya byose yaba mu ngimbi,mu bangavu,mu bagore ndetse no mu bagabo bakuru.

Abanya Eritrea niba kabuhariwe ku mukino wo gusiganwa ku magare

Debesay Mekseb na Areruya Joseph biravugwa ko bakoze amakosa mu muhanda byatumye babakuraho amasegonda 20 ku gihe bakoresheje.

Agashya kabaye ni uko umuryango waba Debesay ubashije kwegukana imidali ya zahabu,aho Mosana Debesay yanikiye abakobwa mu gihe Debesay Mekseb yanikiye abagabo.

Team Rwanda ntirabasha kwigaranzura Eritrea

Mu bagabo basiganwaga ku ntera y’ibirometero 40 nkuko byagenze ku munsi w’ejo mu gusiganwa mu makipe.

Debesay niwe wahize abandi basoje mu bagabo ku rutonde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa