skol
fortebet

ARERUYA na bagenzi be batambutse bakomerwa amashyi na rubanda-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Areruya Joseph na Bagenzi be bari bagize Team Rwanda bamufashije kwegukana La Tropicale Amissa Bongo ya 2018,bakiriwe nk’abami ubwo bageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe bavuye kwesa imihigo muri Gabon. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya i Kanombe hari huzuye imbaga y’Abanyarwanda biganjemo abo mu miryango y’abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, abayobozi ba FERWACY ndetse n’abakunzi b’uwo mukino muri rusange bari bafite ibyishimo byinshi byo kwakira aba basore besheje imihigo. (...)

Sponsored Ad

Areruya Joseph na Bagenzi be bari bagize Team Rwanda bamufashije kwegukana La Tropicale Amissa Bongo ya 2018,bakiriwe nk’abami ubwo bageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe bavuye kwesa imihigo muri Gabon.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya i Kanombe hari huzuye imbaga y’Abanyarwanda biganjemo abo mu miryango y’abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, abayobozi ba FERWACY ndetse n’abakunzi b’uwo mukino muri rusange bari bafite ibyishimo byinshi byo kwakira aba basore besheje imihigo.

Ku I saa cyenda na 38 nibwo abasore bari bagize Team Rwanda basohotse I Kanombe bahita bakirizwa amashyi y’urufaya ndetse n’ibyishimo byinshi aho bamwe bahamagaraga izana Areruya Joseph cyane.

Areruya Joseph yatwaye La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24 aho yakurikiwe n’umudage Nikodemus Holler yaruhije amasegonda 18 ndetse n’umufaransa Damien Gaudin yarushije amasegonda 50.

Areruya Joseph yatumye ibendera ry’u Rwanda rizamurwa muri Gabon

Areruya yari kumwe n’ikipe irimo abasore nka Valens Ndayisenga,Bonaventure Uwizeyimana, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Ruberwa Jean mu gihe umutoza wabo yari Sempoma Felix.

Team Rwanda yacanye umucyo muri Gabon

Nyuma yo kugera I kanombe aba basore bakorewe akarasisi n’abakunzi b’umukino w’amagare aho bazengurutse Kanombe basoreza kuri Petit Stade hanyuma hakurikiraho ubusabane no kwishimira intsinzi.

Areruya Joseph yegukanye ibihembo bifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda dore ko yanegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto ni cy’umukinnyi w’umunyafurika mwiza.



Bayingana Aimable yari yaje kwakira abasore ba Team Rwanda


Ababyeyi ba Areruya bari baje kwakira umwana wabo



Amafoto:Ruhagoyacu.com

Ibitekerezo

  • Gusa umuntu nk’uyu dukwiye kubona ahindura ubuzima bikatugaragarira twese tukabimufashamo Kuko aba yahesheje igihugu cyacu agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa