skol
fortebet

Areruya na Mugisha bongereye amasezerano muri Dimension Data

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Abasore 2 b’abanyarwanda bakinaga mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo bamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe nyuma y’aho ayo bari bafite yarangiranye na Tour du Rwanda babashije kwegukana.
Aba basore 2 bakiri bato,bongerewe amasezerano nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda ndetse no mu marushanwa atandukanye bakinnye aho umusore Areruya Joseph uretse gutwara Tour du Rwanda yanegukanye agace ka 5a muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23.
Aba basore bombi (...)

Aba basore bombi bagiye gukomezanya n’iyi kipe mu mwaka wa 2018 aho bazitabira amarushanwa atandukanye yo ku rwego rwa kabiri bari kumwe na Mein Kent na Stefan de Bod nabo bongereye amasezerano muri Dimension Data.

Kongera amasezerano kw’aba basore uko ari 2,bitumye tuzongera kubabona muri Tour du Rwanda y’umwaka utaha bakicyambaye umwenda wa Dimension Data

Mu ikipe ya Dimension Data yakinnye Tour du Rwanda utongerewe amasezerano ni Eyob Metkel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa