skol
fortebet

Areruya yatangaje byinshi ku hazaza he muri Dimension Data

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

• Areruya Joseph na Mugisha Samuel barangije amasezerano muri Dimension Data
• Areruya ategereje icyo ubuyobozi bwa Dimension Data buzamubwira
• Areruya ari mu biruhuko iwabo

Sponsored Ad

Umusore Areruya Joseph uherutse gutwara Tour du Rwanda akinira ikipe ya Dimension Data,yatangarije Umuryango ko amasezerano ye na Dimension Data yarangiye ndetse ategereje ikizava mu buyobozi bw’yi kipe.

Uyu musore we na Mugisha Samuel berekeje muri Dimension Data ikina amarushanwa yo ku rwego rwa kabiri mu ntangiriro z’uyu mwaka,aho basinye amasezerano y’umwaka umwe ugeze ku musozo.

Mu kiganiro Areruya Joseph yagiranye n’umuryango,yadutangarije ko ntacyo ubuyobozi bwa Dimension Data burababwira ku bijyanye n’amasezerano mashya ndetse bategereje ikizakurikiraho.

Yagize ati “Nibyo amasezerano yacu yararangiye,twari twasinye umwaka umwe dutegereje icyo ubuyobozi buzatubwira cyane ko twakoze neza.Dutegereje ko baduha andi masezerano cyangwa bakatuzamura mu ikipe ya mbere.

Uyu musore wigaragaje mu irushanwa rya Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 aho yegukanye agace ka 5a,yavuze ko yifuza gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru ndetsse yifuza gukomeza gukinira ikipe ya Dimension Data.

Kugeza ubu,uyu musore ari mu biruhuko wabo mu karere ka Kayonza aho ategereje gutangira andi marushanwa mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa