Kigali

Areruya yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 ibendera ry’u Rwanda rizamurwa muri Gabon

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2018 Yasuwe: 1825

Areruya Joseph atumye ibendera ry’u Rwanda rizamuka nyuma yo kwitwara neza mu gace ka nyuma ka La Tropicale Amissa Bongo kegukanwe n’umutaliyani witwa Luca Pacioni ukinira Willier Sellelta.

Nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo gutobokesha mu gace ka nyuma kakinwaga uyu munsi ,Areruya Joseph atumye ibendera ry’igihugu rizamuka mu mahanga nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka.

Areruya Joseph yatangiye aka gace kavaga Bikele kerekeza mu mugi wa Libreville, mu rugendo rwareshyaga n’ibirometero 140 arusha Umudage Nikodemus Holler wa kabiri amasegonda 18 na Damien Gaudin wa 3 amasegonda 38, ndetse byasabaga ko aza gucunga cyane aba basore kugira ngo akore amateka yo kwegukana irushanwa rya mbere muri Afurika none abashije kubigeraho nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 24 adatakaje igihe kinini.

yegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize

Areruya wari usigaranye abasore 3 gusa,yatobokesheje igare nyuma y’aho abakinnyi bari basigaje ibirometero biri munsi ya 50 ngo basoze gusa yaje kongera gufata igikundi kirimo abasore ahanganye nabo abifashijwemo na Munyaneza Didier, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Ruberwa Jean bamugendaga iruhande.

Yegukanye Baby Giro umwaka ushize

Ubwo aka gace katangiraga,abasore batatu barimo Nicola Toffali ukinira ikipe ya Sporting Clube de Portugal /Tavira, Okubamariam Tesfom wa Eritrea na Mohcine EL Kouraji bahise bayobora isiganwa ndetse bagera ubwo basiga igikundi iminota 2 n’amasegonda 40 gusa umuvuduko wacyo wagiye ubaca intege kugeza babafashe.

Ubwo hari hasigaye ibirometero 15, umusore Mohcine El Kouraji yahiye arasigara,irushanwa risigara ryobowe na Tesform Okubamariam ndetse na Nicola Toffali mu gihe Areruya Joseph na bagenzi be 3 bari bayoboye igikundi bahanganye n’amakipe akomeye nka Delko Marseille Province, Sporting Clube de Portugal /Tavira na Bike Aid.

Areruya yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka kane (Etape 4) k’iri rushanwa kahagurukiye ahitwa Ndjolé gasorezwa Mitzic ku ntera y’ibirometero 182,5 ndetse kakaba ariko kari karekare muri La Tropicale y’uyu mwaka.

Areruya Joseph abaye uwa kabiri utwaye iri siganwa arusha umukurikiye igihe kinini mu nshuro 13 rikinwe,nyuma y’aho mu 2015 Umunyatuniziya Rafaâ Chtioui yarushaga Umufaransa Bernaudeau Giovanni 2’07mu gihe Areruya we yarushaga Nikodemus Holler wa 2 amasegonda 18.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mourinho agejeje Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA...

Umutoza Jose Mourinho yiyunze n’abafana ba Manchester United kuri uyu wa...
21 April 2018 Yasuwe: 1045 0

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 asezereye Kenya

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 imaze gusezerera Kenya mu majonjora...
21 April 2018 Yasuwe: 796 0

Rayon Sports itomboye itsinda ryiganjemo amakipe yo mu karere mu mikino ya...

Ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda D aho iri kumwe n’amakipe 2 yo mu...
21 April 2018 Yasuwe: 2599 0

Rwarutabura yavunikiye ukuguru mu birori byo kwakira Rayon Sports...

Umufana ukomeye wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yavunikiye mu...
21 April 2018 Yasuwe: 4152 0

Impamvu Arsene Wenger yatandukanye n’umugore we yamenyekanye

Gukunda akazi ko gutoza ikipe ya Arsenal byatumye umutoza Arsene Wenger...
21 April 2018 Yasuwe: 3973 2

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye guhabwa agahimbazamusyi k’umurengera kubera...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugiye guha abakinnyi...
21 April 2018 Yasuwe: 4452 0