skol
fortebet

Argentina yafashe umwanzuro ukomeye kubera Lionel Messi

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Argentina yamaze gutangaza ko nta mukinnyi wemerewe gufata nimero 10 ya kizigenza Lionel messi kugeza ubwo azatangariza ahazaza he ku byerekeye ikipe y’igihugu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwandagazwa mu gikombe cy’isi,Lionel Messi ntiyongeye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu byatumye bamwe batekereza ko yasezeye mu ibanga,gusa abatoza ba Argentina bamaze gutangaza ko nta mukinnyi wemerewe kwambara nimero 10 ya Messi,kugeza ubwo azatangaza umwanzuro we ku ikipe ya Argentina.

umutoza Lionel Scaloni yavuze ko bazabika nimero 10 ya Messi kugeza agarutse

Messi w’imyaka 31 yanze kwitabira imikino ya gicuti Argentina yari ifite muri iyi minsi ya Guatemala na Colombia aho yagaragaye ari kumwe n’umuryango we mu biruhuko.

Lionel Scaloni umutoza mushya wa Argentina by’agateganyo yavuze ko abakinnyi bari mu gikombe cy’isi bagumanye ama nimero yabo gusa nimero 10 ya Messi yabaye ibitse kugeza ubwo azabatangariza ibyerekeye ahazaza he.

Yagize ati “Buri mukinnyi wese wari mu gikombe cy’isi witabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yagumanye nimero ye.Kugeza ubu nimero 10 ya Messi izakomeza kubikwa kugeza ubwo azatangaza byinshi ku hazaza he.Ntabwo twafunze amarembo ye,niyo mpamvu nifuje ko iyi nimero ye yabikwa kugeza igihe azagarukira.”

Lionel Scaloni yavuze ko yizeye ko Messi azagaruka mu ikipe y’igihugu agakomeza kubafasha kubona ibitego mu mikino iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa