skol
fortebet

Argentina yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yasimbura Sampaoli wabatsindishije

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina (AFA) ryiteguye kwirukana umutoza Jorge Sampaoli wabatsindishije mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya bigatuma basezererwa mu mikino ya 1/16 cy’irangiza,irashaka guha akazi umutoza Pep Guardiola utoza Manchester City akamusimbura

Sponsored Ad

Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo ku mugabane w’Iburayi abitangaza,AFA irashaka ko Pep Guardiola akorana na Messi bigeze gukorana muri FC Barcelona bagatwara ibikombe bitagira ingano.

AFA irashaka guha akazi Guardiola agafatanya na Messi

Benshi batangajwe n’aya makuru ndetse bemeza ko AFA yipashe muremure kuko uyu mugabo umaze gutwara ibikombe 23 mu mateka ye ari guhembwa akayabo k’amapawundi bitamworohera kuva mu ikipe ya Manchester City ngo yerekeze muri Argentina.

Pep Guardiola afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2021 mu ikipe ya Manchester City,byagorana ko igihugu cya Argentina kimukura muri iyi kipe ifite amafaranga menshi.

Uretse Pep Guardiola,Argentina irashaka abandi batoza barimo Diego Simeone utoza Atletico Madrid, umutoza wa Peru Ricardo Gareca n’umutoza wa River Plate Marcelo Gallardo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa