skol
fortebet

ARPL: APR FC iratangira yisobanura na Sunrise mu gihe Police ifite akazi katoroshye ko kwikura imbere ya Etincelles FC

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 30 Nzeri 2017, nibwo hateganyijwe gutangira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda aho ikipe ya APR FC iraza gutangira umuhigo w’igikombe cya Shampiyona ikina na Sunrise kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Seninga Innocent n’abasore be barerekeza mu karere ka Rubavu kwesurana na Etincelles FC ya Ruremesha. Ikipe ya APR FC iratangira shampiyona ifite intego yo kongera kwigarurira icyubahiro nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 muri (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 30 Nzeri 2017, nibwo hateganyijwe gutangira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda aho ikipe ya APR FC iraza gutangira umuhigo w’igikombe cya Shampiyona ikina na Sunrise kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Seninga Innocent n’abasore be barerekeza mu karere ka Rubavu kwesurana na Etincelles FC ya Ruremesha.

Ikipe ya APR FC iratangira shampiyona ifite intego yo kongera kwigarurira icyubahiro nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona ishize.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu,irashaka igikombe cy’uyu mwaka kuko ntijya imara imyaka 2 yikurikiranya idatwara igikombe niyo mpamvu yongereye amaraso mashya mu bakinnyi aho yaguze myugariro Omborenga Fitina utari ufite ikipe,Rukundo Denis wakiniraga KCCA muri Uganda,Twizerane Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports, Sinamenye Cyprien wavuye muri Sunrise FC na rutahizamu Sugira Ernest.

Ikipe ya Sunrise ntiyigaragaje yaba ku isoko ryo kugura no gukina imikino ya gishuti aho ndetse bivugwa ko umwuka utari mwiza mu bakinnyi bitewe n’ibibazo by’amikoro iyi kipe ifite.

Ikipe ya Police FC iratangira shampiyona ikina na Etincelles kuri stade Umuganda,umukino witezwe ko uraza kugora umutoza Seninga wa Police FC kubera ko agiye guhangana na Ruremesha usanzwe agora amakipe akomeye.

Ikipe ya Etincelles yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye ndetse yongerera amasezerano abakomeye yari ifite barangajwe imbere na Kambale Salita Gentil aho ndetse yabonye umuterankunga Fezabet.

Indi mikino iteganyijwe uyu munsi
Kuwa Gatandatu
Gicumbi vs Espoir (Stade de Gicumbi)
Kirehe vs Mukura VS (Kirehe)
Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Ukwakira
Bugesera vs Amagaju (Kicukiro Stadium )
Miroplast vs Marines (Mironko )
SC Kiyovu vs Musanze (Stade Mumena )
Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Bugesera vs Amagaju (Kicukiro)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa