Kigali

Arsenal na Chelsea zaciye amarenga ko zishobora kuzahurira ku mukino wa nyuma wa Europa League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 May 2019 Yasuwe: 1279

Amakipe yo mu Bwongereza yitwaye neza mu mikino ibanza ya ½ cya UEFA Europa League,kuko Arsenal yari yakiriye Valencia,iyitsinda ibitego 3-1,mu gihe Chelsea yanganyije igitego 1-1 na Eintracht Frankfurt mu mukino wabereye mu Budage.

Arsenal yari mu rugo yatangiye nabi cyane, ubwo ku munota wa 11 umukinnyi wo hagati wa Valencia Mouctar Diakhaby yafunguraga amazamu ku gitego yatsindishije umutwe,awutanze ba myugariro ba Arsenal.

Arsenal ntiyigeze icika integer,yahise itangira gusatira Valencia,bituma ku munota wa 18 yishyurirwa na Alexandre Lacazette ku mupira mwiza yahawe na Aubameyang wacinze myugariro wa Valencia.

Alexandre Lacazette wari uhagaze neza yahise atsindira igitego cya kabiri ku munota wa 25 n’umutwe,ku mupira mwiza yahawe na Granit Xhaka awukubita umutwe umunyezamu Neto awukoraho uramucika ukubita igiti cyiza,Neto awugarura warenze umurongo.

Arsenal yakomeje gusatira ikipe ya Valencia kugira ngo iyibonemo ibindi bitego,ntibyayikundira muri iki gice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri isatira cyane,bituma ba rutahizamu bayo barimo Alexandre Lacazette na Aubameyang bahusha ibitego byinshi birimo icyo Lacazette yahushije asigaranye n’umunyezamu.

Valencia yakinaga yugariro kugira ngo idatsindwa ibitego byinshi mu mukino ubanza,ntiyabonye amahirwe menshi muri uyu mukino.

Mu minota 4 y’inyongera,Aubameyang yibye umugono ba myugariro ba Valencia,abatsinda igitego cya 3 ku mupira mwiza cyane yahawe na Kolasinac.

Arsenal yatsinze ibitego 3-1,abafana bayo batahana icyizere nubwo hari umukino wo kwishyura uzaba kuwa Kane w’icyumweru gitaha.

Mu wundi mukino wabaye,Chelsea yari yerekeje mu Budage,yihagazeho inganya igitego 1-1 na Eintracht-Frankfurt.

Chelsea FC yabanje hanze Hazard, yatsinzwe igitego ku munota wa 23 narutahizamu Luka Jovic n’umutwe,nyuma ya counter attack bakoze.

Chelsea yishyuye iki gitego ku munota wa 45,gitsinzwe na Pedro witwaye neza muri Europa League y’uyu mwaka.










Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe...

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye...
16 September 2019 Yasuwe: 4400 0

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu...
16 September 2019 Yasuwe: 3803 0

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 3707 0

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku...

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso akaba na kapiteni w’iyi...
16 September 2019 Yasuwe: 5390 0

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan...
16 September 2019 Yasuwe: 5742 0

Rayon Sports izacakirana na Gasogi,APR FC na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa...

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Gasogi FC...
16 September 2019 Yasuwe: 1171 0