skol
fortebet

Arsenal yafashe umwanzuro ukomeye ugaragaza ko itagikeneye Ozil

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yemeye guhomba bikomeye ihitamo kugabanya igiciro cya Mesut Ozil ku isoko,kugira ngo ibone uko imurekura yigire mu ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani imwifuza kuri miliyoni 25 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Arsenal yaguze Mesut Ozil akayabo ka miliyoni 42 z’amapawundi,ariko irifuza kumugurisha miliyoni 25 gusa kugira yikureho umutwe yayishyizeho wo kumuhemba akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku Cyumweru kandi adakina.

Mesut amaze iminsi 5 adakina muri Arsenal ndetse biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwasabye umutoza Unai Emery gushaka uko yamurekura akigendera kugira ngo bashakishe abakinnyi bafite imbaraga ndetse bafite ubushobozi bwo gukina Premier League kurusha Ozil.

Inter Milan niyo kipe iri imbere mu zishaka Ozil ndetse iri gutanga izi miliyoni kugira ngo yegukane uyu Mudage w’imyaka 30 uheruka gusezera mu ikipe y’igihugu.

Biravugwa ko kubera ko Unai Emery yaburiye umwanya uyu musore,ariyo mpamvu bamuhimbiye imvune ko arwaye umugongo kandi ari muzima kugira ngo bagabanye igitutu cy’ibinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa