skol
fortebet

Arsenal yamaze kubona umutoza mushya usimbura Arsene Wenger

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Birangiye umunya Espagne w’imyaka 46 wari usanzwe atoza ikipe ya Paris Saint Germain Unai Emery ariwe uhawe akazi ko gutoza ikipe ya Arsenal nyuma y’ibiganiro bitandukanye iyi kipe yagiye igirana n’abatoza batandukanye barimo Mikel Arteta wahabwaga amahirwe,Patrick Vieira,Luis Enrique n’abandi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byatangaje ko Arsenal yamaze kumvikana na Arteta ku kigero cya 90 ku ijana ndetse abakinnyi babwiwe ko ariwe ugiye gutoza Arsenal,gusa ibintu byahindutse ku munsi w’ejo kuko uyu mugabo uherutse kwirukanwa na PSG yiriwe aganira n’abayobozi ba Arsenal ndetse ababwira ko ari tayali gukora akazi kose.

Unai Emery aratunguranye kuko benshi bari bamwiteze mu makipe 2 yo muri Espagne ariyo Athletic Bilbao na Real Sociedad gusa akimara kubona telefoni ya Ivan Gazidis yahise ahindura ibitekerezo afata indege yerekeza I London.

Ikintu yakundiwe n’ubuyobozi bwa Arsenal ni uko yemeye kugendera kuri gahunda yabo yo kugura abakinnyi,aho yabwiwe ko kugira ngo utoze Arsenal agomba kwemera miliyoni 50 z’amapawundi mu kugura abakinnyi ndetse akagurisha abadafite umumaro bakamuha andi mafaranga.

Emery Unai ntazibagirana mu bakunzi ba ruhago kubera gutsinda Ikipe ya FC Barcelona mu mukino ubanza wa 1/8 ibitego 4-0 yarangiza ikamutsinda ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura.

Unai Emery yatoje amakipe atandukanye nka Sevilla, Paris Saint-Germain na Spartak Moscow ndetse azibukirwa ku kuntu yatwaye Europa Ligue imyaka 3 yikurikiranya ndetse avuye muri PSG ayihaye ibikombe 5 mu myaka 2.

Nk’umutoza,Unai Emery amaze gukina imikino 719 yatsinze 385 ,anganya 155 atsindwa 179 ari ku ijanisha rya 53.5 %.

Unai Emery aratangazwa mu minsi mike iri imbere nk’umutoza mushya wa Arsenal usimbura Arsene Wenger wayisezeyemo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino nyuma y’imyaka 22 yari ayimazemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa