skol
fortebet

Arsenal yamaze kugura myugariro ukomoka mu Bugereki

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yaraye itangaje ko yasinyishije myugariro Sokratis Papastathopoulos imukuye mu ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage ku kayabo ka miliyoni 16 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Sokratis w’imyaka 30 yari amaze iminsi avugwa cyane mu ikipe ya Arsenal none birangiye ayerekejemo nyuma yo kuza k’umutoza mushya Unai Emery.

Uyu mugabo ufite izina rigoye yabwiye abafana ba Arsenal kujya bamuhamagara Papa kugira ngo biborohere ndetse yemeje ko Pierre-Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan bagize uruhare runini kugira ngo uyu mugabo aze muri iyi kipe y’I London.

Sokratis azajya yambara nimero 5 ndetse yiyongereye ku munyezamu Bernd Leno na myugariro Stephan Lichtsteiner.

Ubwo yamaraga gusinyira Arsenal Sokratis yagize ati “Ndishimye cyane kuba ngeze mu ikipe ya Arsenal.N’imwe mu makipe akomeye muri premier League ndetse ifite abafana benshi ku isi.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa