Kigali

Arsenal yamaze kugura umusore Alexandre Lacazette (amafoto)

Imikino   Yanditswe na: 6 July 2017 Yasuwe: 687

Ku munsi w’ejo taliki ya 05 Nyakanga nibwo ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije rutahizamu w’Umufaransa wakiniraga ikipe ya Lyon Alexandre Lacazette kuri miliyoni 53 z’amapawundi.

Kugura uyu musore aya ma miliyoni byatumye ahita aca agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Arsenal cyane ko uwaherukaga kugurwa akayabo ari Mesut Ozil waguzwe miliyoni 42 z’amapawundi ubwo yavaga muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

Akimara gusinyira ikipe ya Arsenal Lacazette yagize ati “Ndishimye cyane kuza mu ikipe y’ubukombe ya Arsenal.Nkiri umwana nakundaga kureba Thierry Henry nkifuza nanjye kuzakinira Arsenal none mbigezeho uyu munsi.Ndashaka kwitanga ijana ku ijana kugira ngo mfashe iyi kipe gutwara ibikombe.

Uyu musore wari wararangije kumvikana na Atletico Madrid ndetse yamaze nawe kubitangaza yubikiwe imbehe na UEFA ubwo yafatiraga ibihano ikipe ya Atletico Madrid byo kutagura abakinnyi kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha none uyu musore yerekeje mu ikipe ya Arsenal aho yitezweho byinshi n’abafana ba Arsenal bamaranye igihe kinini agahinda ko kubura ibikombe.

Lacazette yavutse taliki ya 28 Gicurasi,1991 avukira mu mugi wa Lyon mu Bufaransa. Yakinnye imikino 289 mu ikipe ya Lyon ayitsindira ibitego 136.amaze guhamagarwa inshuro 11 mu ikipe y’igihugu aho yatsinze igitego 1.

Biteganyijwe ko uyu musore arahagurukana n’ikipe ya Arsenal muri izi mpera z’icyumweru mu rugendo rwerekeza I Sydney muri Australia mu ngendo iyi kipe igiye gutangira gukora ikina imikino yo gutegura shampiyona itaha.

Amafoto ya Lacazette nyuma yo gusinya imyaka 5 mu ikipe ya Arsenal :

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minnaert yahishuye icyo bagiye gukora kugira ngo Rayon Sports itware...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko we n’abakinnyi...
27 May 2018 0

Sergio Ramos yabwiye amagambo akomeye abagereranya Mohamed Salah na...

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos yabwiye abantu bamaze iminsi...
26 May 2018 Yasuwe: 3139 0

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo...
26 May 2018 Yasuwe: 1518 0

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 853 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1555 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 4730 1