Kigali

Arsenal yasinyishije abakinnyi babiri yari ikeneye isoko riri hafi gufunga

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 2897

Ikipe ya Arsenal yashimishije abakunzi bayo igura ba myugariro yari ikeneye cyane barimo Kieran Tierney yakuye mu ikipe ya Celtic kuri miliyoni 25 z’amapawundi na David Luiz yaguze miliyoni 7 z’amapawundi.

Habura amasaha make ngo isoko rifunge nibwo ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije myugariro ukina ibumoso witwa Kieran Tierney w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Celtic muri Scotland.Uyu musore azajya yambara nimero 3.

Nyuma yo gusinyisha amasezerano y’imyaka 5 Tierney,Unai Emery utoza Arsenal yagize ati “Twishimiye ko Tierney yaje mu ikipe.Ni umukinnyi ufite impano kandi uzakomeza gutera imbere.Agiye kutwongerera imbaraga mu bwugarizi.”

Ahagana saa tatu z’ijoro nibwo Arsenal yatangaje ko yaguze myugariro wakiniraga Chelsea David Luiz w’imyaka 32 amasezerano y’imyaka 2 ndetse yishyura iyi kipe yakiniraga miliyoni zirindwi z’amapawundi.David Luiz yahawe nimero 23.

Luiz watunguye benshi ku munsi w’ejo ubwo yangaga gukora imyitozo muri Chelsea kugira ngo imurekure yigire muri Arsenal,biravugwa ko yagiranye amakimbirane n’umutoza Frank Lampard ariyo mpamvu yasohotse muri iyi kipe vuba na bwangu.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Salama.

    nejejwe nokubona bambaye visit Rwanda. naho Arsenal yarimeze nko kuvomera mucyatobotse. bataka batsindaga defanse yari mbona bihita byose bagahita babigombora. ubu barabura umukinnyi wo hagati wo kubakiraho umukino ubundi ikipe ikaba idadiye.

    2 months ago

Inzindi nkuru

APR FC yafatiye ibihano Sugira Ernest kubera ibyo yatangaje nyuma yo...

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika rutahizamu Sugira...
22 October 2019 Yasuwe: 2656 0

Rayon Sports irahura na Bugesera FC idafite Radou na Saddam bafite ibibazo...

Ikipe ya Rayon Sports irahura na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 04 wa...
22 October 2019 Yasuwe: 1254 0

Sergio Ramos yasezeranyije ikintu gitangaje umutoza Zidane umerewe...

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid,Sergio Ramos yabwiye umutoza we Zinedine...
22 October 2019 Yasuwe: 2203 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu Maurizio Sarri atandukaniyeho na Allegri...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangaje ko Juventus y’uyu mwaka...
22 October 2019 Yasuwe: 1389 0

Umutoza mushya wa Mukura VS yatangaje icyo ashyize imbere

Tony Hernandez, umutoza wa Mukura VS , aravuga ko agomba gushyira imbaraga...
22 October 2019 Yasuwe: 1519 0

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 2264 1