skol
fortebet

Arsenal yatangije amarushanwa yo gufasha abafana bayo gusura u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Arsenal FC yamamaza ubukerarugendo bw’ u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, yateguye amarushanwa agamije korohereza abafana bayo kuza gusura ibyiza bitandukanye bitatse igihugu.

Sponsored Ad

Abafana ba Arsenal bazabona amahirwe yo gusura u Rwanda n’abazitabira imyitozo y’iyi kipe isanzwe izabera ku kibuga cyayo London Colney, kuwa 22 Mutarama 2019.

Buri mufana uziyandikisha ku rubuga rwa Arsenal, azashyirwa mu itsinda n’umukinnyi wo mu ikipe nkuru, basubize ibibazo bisaba ubwenge n’ibindi bisaba imbaraga z’umubiri.

Umufana uri mu itsinda ryatsinze azegukana igihembo cya babiri kigizwe n’itike yo kuza mu Rwanda no gusubira mu Bwongereza, icumbi muri imwe muri hoteli zikomeye, serivisi zo gusura pariki zitandukanye aho azabasha kwiboneza inyamaswa zirimo Ingagi zo mu birunga.

Mu mwaka ushize,nibwo Arsenal yasinye amasezerano y’imyaka 3 yo kwamamaza ku kuboko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu cyiswe “Visit Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa