skol
fortebet

Arsenal yiyemeje kwirukana abakinnyi 5 nyuma yo gutsindwa na Chelsea

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwiyemeje kugurisha abakinnyi batanu bamaze igihe kinini badatanga umusaruro nyuma yo kunyagirwa ibitego 4-1 na Chelsea FC ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kugabanya akajagari mu bwugarizi,ikipe ya Arsenal yiyemeje kugura ba myugariro bashya yarangiza ikirukana abashaje barimo Laurent Koscielny, Nacho Monreal, Sead Kolasinac, Stephan Lichtsteiner na Mustafi.

Aba ba myugariro bitwaye nabi mu mwaka w’imikino ushize ariyo mpamvu umutoza Unai Emery yifuza kubarekura bakishakira andi makipe berekezamo.

Arsenal yabuze itike yo kwerekeza muri UEFA Champions League umwaka utaha,ishobora gutakaza ba rutahizamu bayo bakomeye barimo Alexandre Lacazette ushakwa na Atletico Madrid ndetse na Aubameyang wifuzwa n’amakipe atandukanye.

Aba bakinnyi ntibishimiye uko iyi kipe yitwara ku isoko ndetse ngo nta cyizere bafite cy’uko iziyubaka cyane ariyo mpamvu biyemeje kwigendera.

Aubameyang na Lacazette batsinze ibitego 50 muri uyu mwaka w’imikino ndetse ubufatanye bwabo bwavugishije benshi ku mugabane w’I Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa