skol
fortebet

Arsene Wenger na Jose Mourinho batangiye guhatana ku isoko ry’umurimo

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu cyumweru gishize ndetse na Arsene Wenger umaze ameze arenga 7 ari mu bushomeri nyuma yo kuva muri Arsenal batangiye guhatanira akazi ko gusimbura Gennaro Gattuso mu ikipe ya AC Milan.

Sponsored Ad

Arsene Wenger watangaje ko yifuza kugaruka mu kazi muri Mutarama umwaka utaha,ahatanye na Jose Mourinho kuri aka kazi ko muri AC Milan kari ku isoko cyane ko Gattuso ari mu mazi abira.

Wenger w’imyaka 69 niwe ufite amahirwe menshi yo kwegukana aka kazi kubera ko ashyigikiwe na CEO wa AC Milan witwa Ivan Gazidis bahoze bakorana mu ikipe ya Arsenal bikarangira bose bayivuyemo.

AC Milan yatsinzwe na Fiorentina mu rugo igitego 1-0, bituma Gennaro Gattuso ahabwa urwamenyo n’abafana bayo ndetse bamwe basaba ko hakorwa impinduka bakamwirukana.

Jose Mourinho yasabye umuhagarariye Jorge Mendes ko yamushakira akazi vuba na bwangu ariyo mpamvu berekeje muri AC Milan gusaba akazi ko gusimbura Gennaro Gattuso gusa nta kipe icyizeye uyu munya Portugal kubera umwuka mubi ateza mu bakinnyi.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa Tuttomercato cyatangaje ko Arsene Wenger ariwe ufite amahirwe menshi yo kubona aka kazi ko gutoza AC Milan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa