skol
fortebet

Arsene Wenger yatangaje ikipe yifuza kwerekezamo mu kwezi kwa mbere

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza Arsene Wenger w’imyaka 69, watoje Arsenal imyaka 22,arifuza guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Bayern Munich ihagaze nabi muri iyi minsi ndetse ishobora kwirukana umutoza wayo Nico Kovac.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko uyu musaza w’Umufaransa yifuza kugaruka mu Kazi ko gutoza muri Mutarama 2019 ndetse yifuza kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich gusimbura uyu munya Croatia Nico kovac uhagaze nabi cyane.

Kugeza ubu Bayern Munich iri ku mwanya wa 5 muri Bundesliga nyuma y’imikino 12 ndetse ibitangazamakuru byinshi biravuga ko Wenger ashobora kuba umusimbura mwiza wa Kovac.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,Bayern Munich yitwaye nabi cyane inganya ibitego 3-3 na Fortuna Dusseldorf kandi ariyo yari yabanje gutsinda,bituma benshi bakura amaboko kuri Kovac.

Wenger arifuza kwerekeza mu ikipe ikomeye yamufasha kwegukana igikombe ndetse akazasezera nibura yongeye kumva impumuro yo gutwara ibikombe dore ko Arsenal yari amaze kuyirimbura.

Birashoboka ko Bayern munich ishobora guha Wenger akazi,kuko ururimi rw’ikidage ruri mu ndimi avuga neza adategwa ndetse yigeze kumushaka ubwo yatozaga Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa