skol
fortebet

Arsene Wenger yatangaje umukinnyi yicuza kuba ataraguriye Arsenal

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal Arsene Wenger yatangaje ko mu myaka 22 yamaze ayitoza yicuza kuba atarasinyishije kabuhariwe Cristiano Ronaldo kandi yari yamaze kumvikana na Sporting CP yakiniraga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo yagiranye na bamwe mu bafana ba Arsenal ubwo yasezeraga,Wenger yavuze ko yicuza kuba yarananiwe gusinyisha Cristiano Ronaldo kuko amubona nk’umuntu wakabaye yaramufashije byinshi mu kazi ke.

Wenger yicuza kuba arasinyishije kabuhariwe Cristiano Ronaldo

Yagize ati “Nari hafi gusinyisha Cristiano Ronaldo kandi yari kugira byinshi ageza ku ikipe ya Arsenal.Twari hafi cyane yo kumusinyisha rwose.”

Amakuru avugwa ni uko Arsenal yari yamaze kumvikana na Sporting CP kuri Cristiano Ronaldo,bapfa ko uyu kabuhariwe yifuzaga kwambara amasogisi maremare kandi Thierry Henry ariwe wari ubyemerewe wenyine ndetse biri mu masezerano,bituma yigira muri Manchester United.

Wenger yavuze ko akimara gusinyisha Fabregas muri FC Barcelona,yashatse kugura Messi na Gerard Pique ntibyamukundira.

Mu myaka 22 Wenger yamaze atoza Arsenal,yanenzwe na benshi ko atari azi kugura abakinnyi ahubwo yari azi kurambagiza andi makipe akitwarira aho abakinnyi beza yaguze ari Thierry Henry, Cesc Fabregas, Patrick Vieira na Nicolas Anelka.

Thierry Henry niwe mukinnyi mwiza cyane Wenger yasinyishije

Arsenal iri mu ntambara ikomeye yo gushaka umutoza usimbura Arsene Wenger,uhabwa amahirwe menshi ni Mikel Arteta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa