skol
fortebet

Arsene Wenger yatoye igitego cya Olivier Giroud muri 5 byiza - Reba ibindi hano

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yavuze ko igitego cy’agatangaza cya Olivier Giroud yatsinze Crystal Palace akoresheje agatsintsino muri 2-0 tariki ya mbere Mutarama 2017 mu mukino wa shampiyona, kiri muri bitanu byiza amaze kubona mu myaka 21 amaze atoza.
Ibitego bya Thierry Henry na Dennis Bergkamp nabyo biri mu byiza kurusha ibindi nk’uko Wenger yabitangarije BBC ariko yavuze ko iki cya"Giroud gihebuje."
"Mu buryo bwa tekinike birashoboka, ariko ugomba kuba ushabutse mu gutekereza. (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yavuze ko igitego cy’agatangaza cya Olivier Giroud yatsinze Crystal Palace akoresheje agatsintsino muri 2-0 tariki ya mbere Mutarama 2017 mu mukino wa shampiyona, kiri muri bitanu byiza amaze kubona mu myaka 21 amaze atoza.

Ibitego bya Thierry Henry na Dennis Bergkamp nabyo biri mu byiza kurusha ibindi nk’uko Wenger yabitangarije BBC ariko yavuze ko iki cya"Giroud gihebuje."

"Mu buryo bwa tekinike birashoboka, ariko ugomba kuba ushabutse mu gutekereza. Umupira waje mu buryo atawushakagamo, yasaga n’uwawusize, ariko ariyenja arawukina biranamuhira, Olivier yakoze ikintu gitangaje."

Olivier Giroyd, rutahizamu w’Umufaransa we yatangaje ko ko igitego cye cyari kirimo n’amahirwe.

Dore ibindi bitego Wenger yatoye byamushimishije bya Arsenal mu myaka 21 amaze atoza.

Leicester 3-3 Arsenal, 27/8/1997

Rutahizamu w’Umuholandi Dennis Bergkamp yerekanye ubuhanga butangaje igihe yahinduraga umupira akawunyuza inyuma ye akoresheje akaguru k’ibumoso, ahindukiza Matt Elliott akoresheje ak’iburyo asigara yemye atsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Kasey Keller.

Newcastle 0-2 Arsenal, 3/3/2002

Igitego cyamamaye kurusha ibindi 120 Bergkamp yatsindiye Arsenal ari icyo yatsinze Newcastle anyujije umupira kuri Nikos Dabizas wari umufashe, akamucengesha ukuguru kw’ibumoso mbere yo gutera umupira mu izamu rya Shay Given akoresheje akaguru k’iburyo.

Real Madrid 0-1 Arsenal, 21/2/2006

Thierry Henry yakoze amateka yo gutsinda ibitego byiza cyane kandi byinshi muri Arsenal, gusa icyo yatsinze Real Madrid kuri sitade Bernabeu muri 2006, Henry yavanye umupira hafi y’umurongo wo hagati y’ikibuga, arahindukira, aravuduka acika ba myugariro batatu, acenga undi, maze atera mu izamu akoresheje ukuguru kw’ibumoso ubundi atakinishaga cyane.

Arsenal 4-2 Liverpool, 4/4/2004

Imyaka ibiri mbere y’igitego cye, Henry yari yamaze kwandika izina i Madrid.Yafashe umupira awukuye muri ba myugariro ba Liverpool abacaho atera ishoti yaciye ku munyezamu Jerzy Dudek.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa