skol
fortebet

As de Kigali na Nyinawumuntu ushinjwa ubutinganyi n’abakinnyi rurageretse

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyinawumuntu Grace yabaye umutoza wa mbere w’umugore ubigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu mu Budage. Yaje no gutoza ikipe ikipe y’igihugu y’abagore mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga ari umugore.

Sponsored Ad

Nyinawumuntu yaje gufasha ikipe y’Umujyi wa Kigali gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.

Urubanza ruracyageretse hagati ya Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali y’abagore n’iyi kipe, nyuma yo kwirukanwa ashinjwa kubiba umwuka mubi mu ikipe no guca ibice mu bakinnyi, byose byaje bikurikira ubutinganyi yavugwagaho na bamwe mu bakinnyi yatozaga.

Ikibazo cya Nyinawumuntu na AS Kigali cyatangiye kumvikana mu 2017 nyuma y’aho umukinnyi yatozaga Shadia Uwamahirwe, atangarije mu binyamakuru bitandukanye ko yamwinjije mu butinganyi.

Ibi byatumye nyuma y’igihe gito AS Kigali itangira gukurikirana uyu mutoza Nyinawumuntu, ku buryo yaje kumuhagarika imushinja imyitwarire mibi, gucamo ibice abakinnyi ndetse no gutonesha bamwe mu bo yatozaga.

Nyinawumuntu akimara guhagarikwa gutoza AS Kigali, yahise arega iyi kipe mu nkiko avuga ko yamwirukanye ku kazi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Muri Mata umwaka ushize, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwategetse AS Kigali, kwishyura Nyinawumuntu miliyoni 40 Frw, bitewe n’uko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

AS Kigali yajuririye uyu mwanzuro mu Rukiko Rukuru, igaragaza ko amafaranga yaciwe ari menshi mu gihe ibyo yakoze byari bikurikije amategeko. Inagaragaza ko ubuhamya bwatanzwe n’abakinnyi bayo na raporo yavuye mu kanama nkemurampaka bitahawe agaciro.

Nyinawumuntu Grace,we yavuze neza ko yifuza guhabwa ibyo amategeko amwemerera.

Yagize ati “Bajuriye bavuga ko nareze mu rukiko rwa Leta kandi nari kurega muri FIFA cyangwa FERWAFA, ariko ntegereje imyanzuro y’urukiko izatangwa ku itariki 14 Werurwe, nyuma y’aho nibwo umuntu yatanga amakuru arambuye.”

Yongeyeho ko nyuma y’aho AS Kigali ijururiye mu Rukiko Rukuru, na we yahise ajurira asaba izindi ndishyi kuko hari n’ibindi yabonaga Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutamuhaye.

Yagize ati “Imaze kujurira (AS Kigali), natwe twakoze ubujurire bwuririye ku bundi kuko hari ibyacu twabonaga urukiko rutaduhaye kandi twari tubigenewe; nk’ubwishingizi bw’imyaka itanu namaze ntoza batanyishyuriye, ikiruhuko cyo kubyara kuko nahawe ukwezi kumwe.”

Nyinawumuntu yongeyeho ko ibindi yatanzemo ubujurire birimo ko akimara guhagarikwa Umuyobozi wa AS Kigali, yafashe iya mbere akajya kuri Radiyo kumusebya.

Umuyobozi wa AS Kigali y’abakobwa Gacinya Teddy, yabwiye itangazamakuru ko bajuriye kuko batahawe ubutabera cyane ko n’amafaranga baciwe ari menshi.

Yagize ati “Twajuririye ko ariya mafaranga ari menshi, twasanze ari menshi cyane kandi ibyo twakoze twabikoze mu mategeko uko byagombaga kumera, rero dukeka ko tutakorewe ubutabera nk’uko bikwiye.”

Gacinya yongeyeho ko Nyinawumuntu bamwirukaniye imyitwarire mibi no gucamo ibice abakinnyi, gutonesha ndetse ikibazo cy’ubutinganyi yaregwagwa na bamwe mu bakinnyi bakimenye baramaze kumuhagarika.

Hatagize igihinduka urukiko Rukuru ruzatangira kuburanisha ubujurire bwa AS Kigali kuwa 14 Werurwe 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa