skol
fortebet

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya shampiyona nyuma yo kunyagira Bugesera FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda premier League.

Sponsored Ad

AS Kigali yeretse Bugesera ko yaje yayiteguye, kuko mu gice cya mbere gusa yayitsinzemo ibitego 3-0,byatsinzwe na Frank Kalanda ku munota wa 28,Jimmy Mbaraga ku munota wa 31 na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 45.

Mu gice cya kabiri,Bugesera FC yihagazeho ndetse yirinda ko AS Kigali yayigerera mu gatebo Rayon Sports yayigereyemo iyitsinda ibitego 5-0,gusa yaje gutsindwa igitego cya 4 ku munota wa 69 gitsinzwe na Frank Kalanda watsinze ibitego 2 muri uyu mukino.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 48 aho ikurikiye APR FC ya mbere ifite amanota 50,Kiyovu Sports n’iya 3 n’amanota 41,Rayon Sports ni iya 4 n’amanota 37.

Ndarusanze Jean Claude akomeje kongera umubare w’ibitego, kuko yatsinze igitego cya 12,akurikiwe na Orotomal Alexwa Sunrise na Wai Yeka wa Musanze bafite 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa