Kigali

AS Kigali inyagiye Kirehe FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 2002

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 17 Gashyantare 2018 nibwo hakomezaga imikino ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League aho ikipe ya AS Kigali imaze kunyagira Kirehe FC ibitego 3-1 biyihesha kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 21.

Ibifashijwemo na Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera Ndayisaba Hamidou na Ntwali Evode, ikipe ya AS Kigali ibaye yitije umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona mbere y’uko Kiyovu Sports yari imaze iminsi iwicayeho ihura na Bugesera FC kuri iki Cyumweru.Igitego cy’impozamarira cya Kirehe FC cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul.

Nyuma y’igihe iyi shampiyona isubitswe,yasubukuwe ku munsi wayo wa 11, aho uretse AS Kigali imaze kubyitwaramo neza,ikipe ya Police FC yatsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Umuganda I Rubavu.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:

Musanze Fc 0-0 Gicumbi Fc
Marines Fc 0-1 Police Fc
Amagaju Fc 2-2 Espoir Fc

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo

Sunrise Fc vs Mukura VS (Nyagatare )
SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Mumena stadium)
Etincelles vs Miroplast Fc (Umuganda Stadium)

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Police FC y’abakinnyi 10 inganyije na APR FC mu mukino ubanza wa ¼...

Ikipe ya Police FC inaniwe gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza...
20 July 2018 Yasuwe: 394 0

Myugariro wa Liverpool yabenzwe n’umukunzi we amuziza kumuca...

Umukinnyi wa Liverpool ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Nathaniel Clyne...
20 July 2018 Yasuwe: 1184 0

Ivan Minnaert ari mu mazi abira kubera imyitwarire ye mibi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora gufatira ibihano umuyobozi w’imikino...
20 July 2018 Yasuwe: 1754 0

Zlatan Ibrahimovic yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri...

Kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko abantu bakwiriye kureka kunenga...
20 July 2018 Yasuwe: 2647 0

Robertinho yijeje ikintu gikomeye abakunzi ba Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves de Calmo yabwiye abafana...
20 July 2018 Yasuwe: 1493 0

KNC yahishuye ukuri ku byerekeye gusezera kwa Rutamu

Umuyobozi wa Radio na TV 1 Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yatangaje...
20 July 2018 Yasuwe: 4683 0