skol
fortebet

AS Kigali mu nzira zo gutwara Rayon Sports abakinnyi bayo bakomeye

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka,ikipe ya AS Kigali yatangiye gahunda yo gukomeza kubaka ikipe y’abakinnyi bakomeye aho yatangiye kurambagiza abasore bo basanzwe bakomeye muri Rayon Sports barimo kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel.

Sponsored Ad

AS Kigali ishobora gutandukana n’umutoza wayo utarayihaye igikombe na kimwe kandi yarahawe abakinnyi bakomeye,irifuza kuzana umutoza mushya ikamuha abakinnyi beza kugira ngo ayifashe kwigaranzura APR FC na Rayon Sports zihariye ibikombe hano mu Rwanda.

AS Kigali izaba iteye ubwoba mu mwaka w’imikino utaha

Biravugwa ko AS Kigali yamaze kurangizanya na Kwizera Pierrot n’ubwo we ahakana ko ndetse iri mu nzira zo kumvikana na Djabel wari umaze imyaka 4 akinira Rayon Sports nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu abitangaza.

Iyi kipe y’umujyi wa Kigali yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 rutahizamu Elias Maguri ukomoka muri Tanzania, akaba yakinaga mu gihugu cya Oman mu cyiciro cya 2 mu ikipe yitwa Dhofar SC yari amazemo imyaka 2.

Pierrot na Djabel bashobora kwerekeza muri AS Kigali

AS Kigali yarangije ku mwanya wa 2 muri shampiyona irushwa amanota 5 na APR FC yegukanye igikombe,ifite amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mu gihe APR FC yakwegukana n’igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa