skol
fortebet

AS Kigali na Rayon Sports bitwaye neza ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

Amakipe 2 Rayon Sports na AS Kigali yitwaye neza ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cy’intwari cya 2019 aho yombi yatsinze imikino yayo.

Sponsored Ad

AS Kigali yafunguye iri rushanwa itsinda APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 32 w’umukino bituma ibona amanota 3 ya mbere ashobora kuzayifasha kwegukana iki gikombe kizatangwa kuwa 01 Gashyantare uyu mwaka.

Nyuma yo kunyagirwa na APR FC muri shampiyona ibitego 3-0,AS Kigali yaje yariye karungu biyifasha kwihorera iyitesha amanota 3 ya mbere y’irushanwa.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite ba myugariro igenderaho barimo Ombolenga Fitina na Emmanuel Imanishimwe bagiye gukora igeragezwa mu ikipe yo muri Serbia.

Uretse aba bombi APR FC ntiyari ifite abakinnyi barimo Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Imran Nshimiyimana baruhukijwe, na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse.

Nyuma y’uyu mukino,Rayon Sports yahise itana mu mitwe na Eticelles FC yo mu karere ka Rubavu.

Rayon Sports yari ifite abakinnyi 15 gusa kuri uyu mukino,yatsinze Etincelles ibitego 2-0 byatsinzwe na ba rutahizamu bayo 2 bahagaze neza barimo Sarpong Micheal na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Rayon Sports ntiyatinze kubona igitego,kuko ku munota wa 14, uyu munya Ghana Sarpong Micheal yafunguye amazamu ku mupira mwiza yateye n’umutwe waturutse kuri Koluneri ya Bukuru, hanyuma yunganirwa na Bimenyimana Bonfils Caleb watsinze icya kabiri ku munota wa 76 w’umukino, ku mupira yahawe na Sarpong.

Igikombe cy’intwari cyitabiriwe n’amakipe 4 yabaye aya mbere mu mwaka w’umukino ushize ariyo APR FC,AS Kigali,Rayon Sports na Etincelles FC.

Ikipe izaba yabonye amanota menshi mu mikino 3 buri kipe izakina,izahabwa igikombe ku munsi w’intwari uba buri mwaka Taliki ya 02 Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa