Kigali

AS Kigali yabonye umutoza mushya wo kuyobora abakinnyi b’ibihangange yaguze

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 2966

Ikipe ya AS Kigali iherutse gusinyisha abakinnyi bakomeye cyane barimo na kapiteni w’Amavubi,Niyonzima Haruna,yasinyishije Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Nshimiyimana wari umaze umwaka ari umushomeri nyuma yo gutandukana na AS Kigali ayihesheje umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2017-2018,yongeye kuyigarukamo asinya umwaka umwe ushoboza kuzongerwa natanga umusaruro mwiza.

Eric Nshimiyimana ni umutoza w’inararibonye mu Rwanda kuko mu makipe yatoje harimo APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yamazemo igihe.

Nta gushidikanya ko Eric Nshimiyimana yahawe inshingano zirimo gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino utaha no kugeza kure AS Kigali mu marushanwa nyafurika kuko yaguze abakinnyi bakomeye.

AS Kigali yasinyishije abakinnyi barimo Rusheshangoga Michel,Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame biyongeraho abo yakuye muri Gabon na Cameroon barimo Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union of douala - Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Cotton Sport-Cameroon) alogo mba Rick Martel (Manga Sport-Gabon) Fosso Fabrice Raymond (ums of loum-Cameroon).

Hari kandi abarimo Ishimwe Christian yakuye muri Marines, Kalisa Rachid yakuye muri Kiyovu Sport), Songayingabo Schaffy yakuye muri APR FC we na mugenzi we Rukundo Denis.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro bituma ibona amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.



Nshimiyimana yagarutse mu ikipe ya AS Kigali

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yahinduye gahunda y’urugendo rwayo rwo kwerekeza muri...

Rayon Sports yigije imbere gahunda yayo yo kwerekeza muri Sudani gukina na...
21 August 2019 Yasuwe: 2387 0

Pulisic yanze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kubera impamvu...

Rutahizamu wa Chelsea Christian Pulisic yanze kujya mu ikipe ya Manchester...
21 August 2019 Yasuwe: 2773 0

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 3101 0

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa...
21 August 2019 Yasuwe: 1401 0

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za...

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves...
21 August 2019 Yasuwe: 2971 0

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon...

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze...
21 August 2019 Yasuwe: 5188 1