skol
fortebet

AS Kigali yaguze umukinnyi wakinnye muri Afurika y’epfo (amafoto)

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali ikomeje kugaragaza ubushake bwo kugura abakinnyi bakomeye ku munsi w’ejo taliki ya 11 Nyakanga yaguze undi rutahizamu w’Umugandewitwa Frank Kalanda wakinnye mu makipe akomeye yo mu bagande nka Vipers na Uganda Revenue Authority ndetse aca muri Afurika y’epfo mu ikipe y free States Stars ndetse yakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.
Iyi kipe yakaniye gutwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha ikomeje kwibikaho abakinnyi bakomeye aho kugeza magingo aya imaze kugura (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali ikomeje kugaragaza ubushake bwo kugura abakinnyi bakomeye ku munsi w’ejo taliki ya 11 Nyakanga yaguze undi rutahizamu w’Umugandewitwa Frank Kalanda wakinnye mu makipe akomeye yo mu bagande nka Vipers na Uganda Revenue Authority ndetse aca muri Afurika y’epfo mu ikipe y free States Stars ndetse yakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.


Iyi kipe yakaniye gutwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha ikomeje kwibikaho abakinnyi bakomeye aho kugeza magingo aya imaze kugura abakinnyi bashya bagera kuri 7.


Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Gakumba Patrick ushinzwe gushakira amakipe uyu Frank Kalanda, yatangaje ko As Kigali iguze umukinnyi ukomeye ndetse ko nta mpungenge amufiteho cyane ko ngo amenyereweho gutsinda ibitego byinshi.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko As Kigali ibonye rutahizamu ukomeye. Mu myaka ibiri tumaze dukorana yagiye aba umwe mu batsinze ibitego byinshi muri Uganda.Njye namubazaniye namwizeho kuko ni akazi nsanzwe nkora(kugurisha abakinnyi). Faruk Miya ajya mu Bubirigi nabigizemo uruhare, Iranzi Jean Claude ni njye wamujyanye, Thomas Ulimwengo ni njye umugurisha n’abandi n’abandi.Shampiyona y’u Rwanda igiye kujya ku rundi rwego kubera abakinnyi bakomeye bayijemo. Ni byiza ku mupira w’igihugu”.


Flank Kalanda abaye rutahizamu wa munani iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino utaha aho aje asanga abandi ba rutahizamu iyi kipe ifite nka Sebanani Emmanuel Crespo, Ndahinduka Michel , Tchimanga Papy, Mubumbyi Bernabe , Ngama Emmanuel, Ndarusanze Jean Claude na Jimmy Mbaraga.


Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 3 yo gukinira iyi kipe aho aje asanga abandi bakinnyi bashya barimo : Nshuti Dominique Savio wavuye muri Rayon Sports, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, Jimmy Mbaraga wavuye muri Marines ndetse na Ndarusanze Jean Claude wavuye mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa