skol
fortebet

AS Kigali yasinyishije umutoza Masudi irambona Djuma

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha umutoza Masudi irambona Djuma wahoze atoza Rayon Sports muri 2017,amasezerano y’umwaka umwe kugira ngo asimbure Nshimiyimana Eric baherutse gutandukana.

Sponsored Ad

AS Kigali iherutse gutandukana na Nshimiyimana Eric waguriwe abakinnyi bakomeye ariko ntabashe kwegukana igikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda,yasinyishije uyu Murundi wavuye mu Rwanda ahaye Rayon Sports ibikombe bibiri ikomeye kugira ngo ayifashe kwitwara neza.

Masudi yahawe akazi na AS Kigali uyu munsi ari kumwe na Kodo

Masudi wari umaze umwaka urenga ari umutoza wungirije muri Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems, none yagarutse mu Rwanda gukomeza kwandika amateka.

Masudi Djuma w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu zo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa