skol
fortebet

AS Kigali yatumye amahirwe ya APR FC yo gusohokera u Rwanda ayoyoka

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yongeye kwigarurira icyubahiro mu makipe atuye mu mujyi wa Kigali kuko isezereye Rayon Sports bigoranye kuri penaliti 4-2,bituma APR FC ibura amahirwe yo kuzasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

APR FC yari itegereje ko Rayon Sports itwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo ibone amahirwe yo gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup kuko yabaye iya kabiri muri shampiyona,ntibyayikundiye kuko Rayon Sports ibuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko yishyuwe ibitego 2-1 yayitsinzwe na Rayon Sports mu mukino ubanza,iyisezerera kuri penaliti 4-2.

AS Kigali yaje ifite gahunda yo gusezerera Rayon Sport,yatangiye isatira byatumye ku munota wa 5 ibona amahirwe imbere y’izamu ubwo Nyandwi Saddam yaherezaga umupira Mazimpaka Andre n’igituza, Ndayisenga Fuad wari maso awuteye ukubita ku giti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 27 w’umukino,Manishimwe Djabel yatunguye umunyezamu Bate Shamiru ari kure atera ishoti rikomeye,umupira arasimbuka awushyira muri koloneri.

AS Kigali yakinaga neza kurusha Rayon Sports mu gice cya mbere,yafunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Ndayisenga Fuad ku mupira yateye agaramye mu kirere nyuma y’aho Nsabimana Ericy ateye umupira ugaruwa n’umutambiko w’izamu,ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa gukiza izamu.

AS Kigali yagarutse mu gice cya kabiri yakaniye ndetse ihita ishyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 47 w’umukino,cyatsinzwe na Frank Kalanda ku mupira mwiza yahawe na Nsabimana Eric.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bashyuha mu mutwe nyuma y’iki gitego gusa batandira guhererekanya bashaka nibura igitego kimwe ngo bagaruke mu mukino.

Rayon Sports yashakaga igitego cyayifasha kugaruka mu mukino,yakomwe mu nkokora na rutahizamu wayo Micheal Sarpong wahawe ikarita itukura ku munota wa 70 nyuma yo gutuka umusifuzi Mulindangabo wari umaze kumuha ikarita y’umuhondo kubera ikosa yari akoreye Nsabimana Eric Zidane,ahita amwongera indi ya kabiri.

Rayon Sports ikimara kubona ikarita itukura,yakinnye neza kurusha uko yakinaga yuzuye,ishaka igitego birayigora kugeza ubwo iminota 90 y’umukino yarangiye AS Kigali ifite ibitego 2-0.

Umusifuzi wa kane yongereyeho iminota 4 yahiriye Rayon Sports cyane kuko ku munota wa nyuma yabonye coup franc hagati mu kibuga yatewe neza na Mazimpaka Andre,umuzamu Bate akubita ibipfunsi umupira awugarura mu rubuga rw’amahina,usanga Donkor awutera umutwe awuhereza Mutsinzi Ange nawe asunikira mu izamu Rayon Sports iba igarutse mu mukino.

Iyi minota y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi hitabazwa penaliti zahiriye AS Kigali kuko yinjije 4-2.

Rayon Sports yinjirijwe penaliti 2 zonyine na Nyandwi Saddam ndetse na Donkor Prosper mu gihe Bukuru Christophe na Manishimwe Djabel baziteye mu bicu.

AS Kigali yo yatsindiwe na Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier,Bishira Latif na Nsabimana Euc Zidane mu gihe Ntate Djumaini yayihushije.

AS Kigali yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2013 ikanatwara igikombe itsinze AS Muhanga ibitego 3-0, izamenya ikipe bazahura kuri iki Cyumweru ubwo Police FC izaba yisobanura na Kiyovu Sports mu wundi mukino wo kwishyura wa 1/2. Kiyovu yatsinze 2-0 mu mukino ubanza.

Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga mu gihe ikipe izegukana iri rushanwa ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20.

Ibitekerezo

  • Rayon yarakoze cyane uyumwaka, ntacyo nabashinja kbs, ejo wabonaga bakinana umunaniro ukabije, bakeneye kuruhuka nibura nka 2wks, rayon ikeneye kongera imbaraga muri deffance no hagati. ahubwo hari abafana bamwe batifuzaga gusohokana n’APR abandi nabo bashaka igikombe cya amahoro.

    ntawusangira nudakoramo, nimureke na AS kgl yurire indege. ibi byerekanye ko iyi championa yo mu Rda ikomeye,kuko ntakipe yiharira ibikombe.tugendeye kuricyo na equipe National yakomera,bavanyeho bimwe byo guhamagara abakinnyi badashoboye ngo nuko bakina muri APR fc kandi bwacya bakirukanywa bashinjwa umusaruro muke bose uko ari 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa