skol
fortebet

AS Kigali yirukanye abakinnyi 12 nyuma yo kugura abandi umunani

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 12 bagomba kuyisohokamo nyuma y’aho isinyishirije abakinnyi 8 barimo Rusheshangoga Michel,Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.

Sponsored Ad

AS Kigali yiyubatse cyane igura abakinnyi bafite amazina azwi muri ruhago nyarwanda,yamaze kwirukana abakinnyi 12 bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Abakinnyi birukanwe barimo Ndarusanze Jean Claude,Ngama Emmanuel,Nininahazwe Fabrice,Murengezi Rodrigue, Ndayisenga Fuadi,Muhozi Fred,Ntate Djumaine,Ishimwe Kevin,Bizimana Djuma,Nizeyimana Alphonse,Kalanda Frank na Kanamugire Moses.

AS Kigali yasinyishije abakinnyi barimo Rusheshangoga Michel,Haruna Niyonzima,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union of douala - Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Cotton Sport-Cameroon) alogo mba Rick Martel (Manga Sport-Gabon) Fosso Fabrice Raymond (ums of loum-Cameroon).

Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda basinyiye AS Kigali barimo Ishimwe Christian (Marines), Kalisa Rachid (Kiyovu Sport), Songayingabo Rachid (APR FC), Rukundo Denis (APR FC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa