Kigali

Asamoah Gyan usigaranye amapawundi 600 kuri Konti ye yaburiwe irengero n’umuryango we

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 7830

Umwe mu bakinnyi bigeze kuba aba mbere ku isi mu guhembwa agatubutse,Umunya Ghana Asamoah Gyan, ubu ari mu bukene bukabije aho kuri ubu asigaranye amapawundi 600 kuri konti ye ndetse yahisemo kuzimya telefoni ye kugira ngo umuryango we utongera kumuhamagara.

Gyan w’imyaka 33 wahembwaga akayabo k’ibihumbi 227 ku Cyumweru mu ikipe ya Shanghai SIPG hagati y’umwaka wa 2015 na 2017,yaburiwe irengero n’umuryango we kubera ubukene bukabije afite bwatumye akuraho burundu telefoni kugira ngo umugore we n’abana 3 batongera kumuhamagara.

Amapawundi 600 asigaranye kuri konti ntiyabeshaho umuryango we,byatumye ahitamo kwihisha umuryango we ndetse ngo ntiyagiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we nkuko yari asanzwe abigenza.

Gyan wari umaze iminsi akina mu ikipe yo muri Turkia yitwa Kayserispor,yatangarije ikinyamakuru MyNewsGh.com ko itamuhemba.

Gyan yavuze ko nta konti zindi afite mu bihugu yagiye akinamo ndetse kuri ubu asigaranye amapawundi 600 gusa kuri konti imwe rukumbi asigaranye.

Gyan yakinnye mu makipe akomeye nka Sunderland yo mu Bwongereza, Al Ain, Shanghai SIPG na Shabab Al-Ahli Dubai zose zamuhembaga agatubutse.

Asamoah Gyan watsindiye ibitego 51 Ghana mu mikino 105 yakubiswe n’ubukene nyuma yo kwerekeza muri Turkia umwaka ushize cyane ko andi makipe yakiniye yamuhembaga agatubutse aho na Al Ain yamuhembaga ibihumbi 200 by’amapawundi ku Cyumweru.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 5035 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1417 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1919 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2597 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6619 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2867 1