skol
fortebet

Asinah yashimangiye urukundo rwe na Sarpong wo muri Rayon Sports ubwo yishimiraga mu buryo budasanzwe igitego yatsinze Kiyovu Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Hamaze iminsi havugwa iby’urukundo rwa rutahizamu wa Rayon Sports Micheal Sarpong n’umuhanzikazi Asinah kuri nubu nta mupira wa Rayon ukimucika kuko yagaragaye muri stade yishimira bikomeye igitego Sarpong yatsinze Kiyovu sports ari nacyo cyonyine cyabonetse mu mukino.

Sponsored Ad

Uyu mukino wagombaga kuba mu byumweru bibiri bishize, wimuwe n’uko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu yiteguraga guhura na Côte d’Ivoire.

Rayon Sports yari yagaruye Michael Sarpong wari umaze iminsi yaravunitse, ariko idafite Ulimwengu Jules wari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ utari wemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Kiyovu Sports yaburaga Babicka Shavy wavunikiye mu ikipe ya Gabon y’abatarengeje imyaka 23 na Nizeyimana Jean Claude wari ufite amakarita atatu y’umuhondo uyu munsi.

Umukino watangiye Kiyovu Sports ibona koruneri yatewe na Nizeyimana Djuma, Rayon Sports ikiza izamu. Nayo yabonye uburyo bwiza ku munota wa gatandatu ariko Manishimwe Djabel wari ucitse abakinnyi ba Kiyovu barimo Ngirimana Alexis, ateye ishoti rifatwa na Ndoli Jean Claude.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu, iza gusaba penaliti ubwo Mugheni Fabrice yagwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro avuga ko yigushije, batereka umupira imbere y’izamu.

Uyu mukino wari unogeye ijisho waje guhagarara iminota itatu ubwo Michael Sarpong yagonganaga na kapiteni wa Kiyovu Sports Ngirimana Alexis wamaze akanya yitabwaho n’abaganga.

Kiyovu Sports yahushije igitego cyabazwe mu minota ibiri y’inyongera yongereweho mu gice cya mbere, ubwo Kalisa Rachid yatangaga umupira muremure wafashwe na Nizeyimana Djuma awugarura mu rubuga rw’amahina, ukorwaho na Yamini Salum wari wenyine, uramutenguha ujya hanze.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, kapiteni Ngirimana Alexis wavunitse, asimburwa na Karera Hassan mu mutima w’ubwugarizi.

Michael Sarpong yafunguye amazamu ku munota wa 55 w’umukino ku mupira wari umaze gushyirwa muri koruneri na Ndoli, Manishimwe Djabel ayiteye umupira usanga Sarpong ahagaze wenyine, yitonze atera umupira n’umutwe ujya mu ruhande Ndoli yari yavuyemo.

Mu bafana bahagurukijwe n’iki gitego barimo umuhanzi Asinah, ukundana bikomeye n’uyu muhanzi. ari naho yaje kubishimangira.

Nyuma y’amasegonda make, Iradukunda Eric na we yananiwe kubona igitego cya kabiri ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rijya hanze.

Mu minota 15 yakurikiyeho, Kiyovu Sports yagerageje gusatira kenshi ariko ba myugariro barimo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bayibera ibamba.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irusha amanota ane na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku Cyumweru ihura na AS Kigali mu kirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona mu gihe Kiyovu Sport yo izakina na Bugesera FC tariki ya gatatu Mata 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa