skol
fortebet

Atletico Madrid yandagaje Real Madrid iyitwara igikombe cya Super Cup

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

Atletico Madrid yeretse Real Madrid ko izakumbura Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane,ubwo yayinyagiraga ibitego 4-2 mu mukino wo guhatanira igikombe gisumba ibindi ku mugabane w’I burayi UEFA Super Cup.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wahuje Real Madrid iheruka gutwara UEFA Champions League na Atletico Madrid mu mujyi wa Tallin muri Estonia,urangiye Atletico ariyo ibyitwayemo neza kuko inyagiye uyu mukeba wayo wari warayigize insina ngufi mu marushanwa y’I Burayi aheruka, iyitsinda ibitego 4-2.

Atletico yaciye amarenga ko iratsinda Real Madrid,ubwo ku munota wa 1 w’umukino yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Diego Costa nyuma y’uburangare bwa myugariro Raphael Varane wananiwe kumuhagarika.

Ku munota wa 27 Karim Benzema yishyuriye Real Madrid igitego ku mupira mwiza yahawe na Gareth Bale ku mutwe nawe ntiyamutenguha.

Real Madrid yatangiye igice cya kabiri irusha cyane Atletico Madrid byatumye ku munota wa 63 ibona penaliti yakozwe na JuanFran wafatishije ukuboko umupira,umusifuzi akemeza ko ari penaliti yinjijwe neza na Sergio Ramos.

Atletico ntiyavuye mu mukino yakomeje gucungira hafi Real Madrid cyane ko ubwugarizi bwayo bwari hasi maze ku munota wa 79 Diego Costa abwiba umugono ashyiramo igitego cya kabiri cyatumye iminota 90 isanzwe amakipe anganya ibitego 2-2.

Hongeweho iminota wa 30 y’inyongera yo gukiranura aya makipe yari yananiwe kwisubanura mu minota 90 itahiriye Real Madrid kuko yayitsinzwemo ibitego 2.

Atletico Madrid yinjije ibitego 2 byikurikiranya mu minota 15 ya mbere aho ku munota wa 97 Saul Niguez yatsinze igitego ku mupira mwiza yahawe na Thomas Partey nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Real Madrid.

Icyizere cyo kwishyura iki gitego kwayoyotse ku munota wa 104 ubwo Koke yatsindiraga Atletico Madrid igitego cya 4 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Vitolo.

Real Madrid yari imaze imyaka yiharira ibikombe by’iburayi ariko birangiye yandagajwe bikomeye na Atletico Madrid,nyuma yo gutakaza kizigenza Cristiano Ronaldo wari uyimazemo imyaka 9 n’umutoza Zidane wari uyi mazemo imyaka 2 n’igice.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa