skol
fortebet

Aubameyang arashinjwa gushaka kugonga umugore mu Budage

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang ari mu mazi abira kubera umugore ukomoka mu Budage uri kumushinja gushaka kumugonga ubwo yari agiye ku kibuga cy’imyitozo cya Dortmund atwaye Lamborghini ye.
Uyu mugore witwa Martina Wechsung w’imyaka 48,yahaye ikirego cye ubushinjacyaha mu myaka 2 ishize, ababwira ko uyu munya Gabon yashatse kumugonga ubwo yari avuye mu myitozo y’ikipe ya Borussia Dortmund.
Martina umereye nabi Aubameyang
Aubameyang yifuje gukorana n’uyu mugore ku (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang ari mu mazi abira kubera umugore ukomoka mu Budage uri kumushinja gushaka kumugonga ubwo yari agiye ku kibuga cy’imyitozo cya Dortmund atwaye Lamborghini ye.

Uyu mugore witwa Martina Wechsung w’imyaka 48,yahaye ikirego cye ubushinjacyaha mu myaka 2 ishize, ababwira ko uyu munya Gabon yashatse kumugonga ubwo yari avuye mu myitozo y’ikipe ya Borussia Dortmund.

Martina umereye nabi Aubameyang

Aubameyang yifuje gukorana n’uyu mugore ku byerekeye kumwamamaza ariko papa w’uyu mukinnyi ntiyabyishimira cyane ko ariwe usanzwe amushakira amakipe niko gusanga uyu mugore aho bagombaga guhurira kugira ngo baganire ku byo gukorana ariko ubwo yendaga kumwegera yongereye umuvuduko w’imodoka ye asatira uyu mugore ashaka kumugonga undi akizwa no guhunga.

Aubameyang uherutse kugurwa na Arsenal akayabo ka miliyoni 55 z’amapawundi,yatangiye gukurikiranwa n’inkiko zo mu Budage ndetse iki cyaha cyo gushaka kwica uyu mugore nikimuhama azakatirwa igifungo cy’imyaka 5.

Aubameyang yatsinze igitego kimwe muri 5-1 Arsenal yatsinze Everton ku munsi w’ejo muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa