Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery
Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018
Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye inama umutoza we Unai Emery ko akwiriye guha umwanya wo kubanza mu kibuga rutahizamu mugenzi we Alexandre Lacazette kugira ngo babone ibitego byinshi.
Mu mukino ubanza wa shampiyona baheruka gutsindirwa mu rugo na Manchester City,Aubameyang niwe wabanje mu kibuga biramugora cyane gusa mu gice cya kabiri nibwo Lacazette yinjiye ibintu birahinduka ndetse abona amahirwe menshi kurusha Aubameyang byatumye uyu munya Gabon asaba umutoza kubabanza mu kibuga bombi.
Aubameyang yasabye umutoza we guha umwanya Lacazette
Yagize ati “Njye nawe tumeze neza.iyo twabanje mu kibuga twembi bigenda neza kuko tumaze kumenyana.Mwarabibonye ko akimara kwinjira mu kibuga mu mukino wo ku Cyumweru twitwaye neza.Ntacyo byaba bintwaye ndamutse nyuze ku ruhande Lacazette agakina ataha izamu.”
Ibyo Aubameyang yatangaje byatunguye benshi kuko benshi bahise bamushinja ko yatangiye gusuzugura uburyo umutoza we Emery yapanze ikipe bigatuma atsindwa na City ibitego 2-0.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *