skol
fortebet

Aubameyang yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye Granit Xhaka bakinana

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Arsenal uhagaze neza cyane,Pierre Emerick Aubameyang yatumye ibinyamakuru ndetse n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro nyuma yo gukanda like kuri video y’abafana ba Arsenal basabye ko kapiteni wayo Granit Xhaka yagurishwa mu kwezi kwa mbere kubera imikinire ye idahwitse.

Sponsored Ad

Abafana ba Arsenal bamwe ntibishimiye uko Xhaka yatangiye uyu mwaka w’imikino aho akomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati bigatuma ikipe itsindwa ariyo mpamvu bashyize video kuri Instagram yitwa AFTV bavuga ko yagurishwa bwishimirwa na mugenzi we Aubameyang bakinana.

Xhaka ukunze gushinjwa gutsindisha Arsenal,atangiye kwamaganwa n’abafana bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga none byabaye nk’ibifata indi ntera ubwo na Aubameyang yishimiraga[ yakandaga like] ku butumwa busaba ko uyu mukinnyi wo hagati agurishwa we na Mustafi.

Ubu butumwa bwagiye hanze nyuma y’aho Xhaka akoze penaliti itari ikwiriye ku mukino Arsenal iheruka kunganyiriza mu rugo na Tottenham ibitego 2-2 muri Premier League.

Aba bafana ba Arsenal bavuze ko nta gitangaje kuba Pierre-Emerick Aubameyang yakwishimira ubutumwa bwamagana Granit Xhaka kuko imyitwarire yabo itandukanye aho umwe atanga umusaruro undi we akaba asenya ibyo abandi bagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa