skol
fortebet

Aubameyang yavuze uburyo bushya bwo kwishimira igitego azakora natsinda Tottenham

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yatangaje ko yifuza kongera kwishimira igitego yambara mask ya Spider Man ku mukino bazacakirana na Tottenham ku munsi w’ejo mu kizwi nka North London Derby.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ko yifuza gufasha Arsenal kwigobotora umwanzi wayo w’igihe kirekire Tottenham mu mukino w’umunsi wa 14 wa Premier League bafitanye ku munsi w’ejo ku kibuga Emirates aho yifuza kwambara Mask ya Spider man natsinda igitego.

Yagize ati “Tuzareba gusa bizaterwa ni uko nzaba meze.Ndabyibuka ubwo nambaraga mask ya Batman ngikina muri Dortmund,igitekerezo nakigize mu gitondo.Narabyutse mpamagara mubyara wanjye ndamubwira nti genda ugure iyi mask.Biterwa n’igihe ndimo,nimba meze neza kuki ntabikora?,tuzareba.

Aubameyang yavuze ko akunda kwishimira igitego yambaye Mask kubera ko hari inshuti ye yazikundaga cyane.

Pierre-Emerick Aubameyang we na Sergio Aguero nibo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League uyu mwaka n’ibitego 8 ndetse uyu munya Gabon w’imyaka 29 arifuza kongera ibitego ku mukino wa Tottenham.



Aubameyang arifuza kongera kwishimira igitego yambaye mask

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa